AmahangaInkuru Nyamukuru

Fayulu avuga ko ibiganiro bya Nairobi bigamije kwemeza imipaka mishya y’u Rwanda

Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamaganye amasezerano y’i Nairobi agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo avuga ko yashyizweho mu rwego rwo guhanga imipaka mishya y’u Rwanda.

Umunyepoliti ukomeye muri RD Congo Martin Fayulu

Martin Fayulu mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ugushingo 2022 yavuze ko ariya masezerano agamije “Kwemeza imipaka mishya y’Intara yigaruriwe n’u Rwanda.”

Uyu mugabo wifuza ko igihugu cye cyinjira mu ntambara yeruye na Kigali, yongeye kwikoma Perezida Felix Tshisekedi avuga ko ari umuntu udashoboye washyizweho n’u Rwanda.

Martin Fayulu uzwiho imvugo zo kwibasira Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, yavuze ko guhagarika imirwano bigamije kwigarurira uduce twafashwe na M23.

Ati ” Iyi niyo ntego nyayo yiyi ntambara, Mu byukuri, Bwana Tshisekedi yasinyanye amasezerano n’ibihugu byinshi bidutera.”

Fayulu aherutse gutangariza TV5 ko M23 igizwe n’Abanyarwanda boherejwe muri RDC, kugira ngo bashyigikire icyerekezo cy’u Rwanda, yongeye kandi gushinja Perezida Tshisekedi ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati ” Ndashinja Bwana Tshisekedi Tshilombo ubugambanyi bukabije, bacengeye mu nzego zose, mu gisirikare, ahantu hose.”

Yasabye kandi akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kurangiza manda ya MONUSCO no gushyiraho ikindi gikorwa gifite manda ihuriwe na Congo.

Iyi manda nshya asaba ko yakwitwa ONU-RDC igahabwa inshingano zo kugarura amahoro no kubungabunga ubusugire bwa RD Congo.

Kuvuga ko M23 ari abanyarwanda biheruka kwamaganwa n’umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, avuga ko ari abanye-Congo b’umwimerere.

U Rwanda ruvuga ko uburyo bwo guhosha imirwano no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga, igisabwa kikaba ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ariko uyu mugabo umenya arwaye paranoia, kuko izina u Rwanda rimutera ibisazi. Ko adafata imbunda se nibura ngo aze ahangane n’abo banyarwanda avuga, agahitamo kujya kuvugira i Paris? Niba abo bavuga ikinyarwanda bamutera igifu nakate umupaka abakure kuri congo birwarize!

  2. Mahoro ibyo uvuze ni ukuri à 100%,ivogonyo ryo kumashanyarazi niryo bashoboye,wamugani wawe azaze abarase niba ari umugabo.Ese ubwo umuntu yakwirukana I wanyu ngo ujye he? Barakoma agatima kumateka bikabacanga

  3. Uyu ni mu mureke abaturage bakongo bari barahejwe, batotezwa baharanire uburenganzira bwabo ,ibikorwa biruta amagambo Big up M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button