Andi makuruInkuru Nyamukuru

EXCLUSIVE INTERVIEW: Ibyamenyekanye ku muntu witwaje intwaro warasiwe i Rubavu

Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yahaye UMUSEKE yavuze ko batamenye niba uwarasiwe i Rubavu ari umusirikare wa Congo.

Brig.Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Yagize ati “Twanze kuvuga ko ari Umukongomani kuko hari Interahamwe, hari Nyatura, …kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka, kubera ko hariya hari imitwe irenga 150, uhise wemeza ko ari umusirikare wa Congo ntabwo byaba ari byo.”

Umusirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda

Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko u Rwanda rwahamagaje itsinda rihuriweho rigenzura ibyabereye ku mupaka, Expanded Joint Verification Mechanisms (EJVM) kugira ngo bakore iperereza ryabo.

Twamubajije niba uriya muntu nta musirikare w’u Rwanda yarashe. Ati “Nta we, bamurashe ataragira uwo ahamya, kandi ni byiza.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko ku mupaka hatuje, ndetse ko abaturage bakwiye gutekana kuko umutekano umeze neza.

Itangazo rya RDF

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button