AmahangaInkuru Nyamukuru

EU yasabye imitwe irimo M23 kurekura uduce twose yambuye ingabo za Leta

Mu ijambo rye, ku wa mbere Nyakanga 4, 2022, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, Josep Borrell Fontelles, yasabye M23 n’imitwe yitwaje intwaro yose mu burasirazuba bwa DRC kumanika amaboko no kuva mu birindiro yigaruriye.

Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, Josep Borrell Fontelles

Yashishikarije ingabo za MONUSCO n’iza Leta ya Congo gukaza ibitero ku mitwe y’inyeshyamba by’umwihariko kuri M23 ikomeje kwahagiza FARDC, MONUSCO na FDRL.

Yagize ati “Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uragaragaza ko ushyigikiye ubwitange bwa FARDC na MONUSCO mu kurwanya iyo mitwe kandi uhamagarira ibihugu byose byo mu karere kugira uruhare runini mu kugarura umutekano mu karere.”

Joseph Borrell yavuze ko M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu niyo mu mahanga (harimo CODECO, FDLR na RED TABARA) ko bagomba gushyira intwaro hasi, bakava mu Turere bigaruriye.

Yunzemo ati “Ubufatanye bw’Akarere burakenewe mu guhashya abarimo ADF n’indi mitwe yose.”

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wishimiye intambwe zafashwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ndetse n’inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari hagamijwe gushyira imbere ibiganiro.

Ati ” Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi urahamagarira ibihugu byose byahuriye i Nairobi kugira uruhare rugaragara no kwirinda ikintu cyose gishobora kubangamira inzira y’ibiganiro. Irashimira imbaraga z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika na Perezida wa Repubulika ya Angola, Joao Lourenço, Perezida w’inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari, kugira ngo habeho umwuka w’ibiganiro no gukemura amakimbirane mu mahoro hagati y’ibihugu by’akarere.”

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wamaganye imyigaragambyo yose n’amagambo y’ivangura kandi uhamagarira abayobozi ba politiki n’igisirikare kwanga gupfobya, guhiga ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano rusange n’ubumwe bw’igihugu.

Kuva ku ya 13 Kamena, umujyi wa Bunagana, i Rutshuru mu majyaruguru ya Kivu uracyayoborwa na M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button