Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Erega Minisitiri nta cupa ryawe nzi! Umunyamakuru yavugishije benshi

Umunyamakuru Musangamfura Lorenzo Christian yasekeje benshi nyuma yo gutebya abwira Minisitiri ko nta cupa rye azi, ko ari cyo bagomba kubanza gukemura.

Umunyamakuru yasekeje abantu asaba icupa Minisitiri

Ibi byabaye nyuma y’uko umunyamakuru Lorenzo abinyujije kuri Twitter atabarije umwana w’imyaka 13 wagaragaraga mu mashusho avuga ko ahohoterwa n’umubyeyi we (Nyina), akamukubita inkoni zitari iza kibyeyi, agashimangira ko agendana ibikomere ku mutima.

Ubwo yasakazaga ubu butumwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yasubije ko bagiye gukurikirana iki kibazo ndetse basabye Musangamfura Lorenzo gutanga amakuru arambuye y’uko bagera ku mwana, ariko atarayabaha, nubwo nabo bari bakomeje gushaka amakuru.

Musangamfura Lorenzo yasubije igisubizo cyatangaje benshi, aho yabwiye Minisitiri ko “nta cupa rye azi”, bagomba kubanza gukemura icyo kibazo cy’icyaka!

Yagize ati “Erega Minister, ikibazo urabona nawe nta cupa ryawe nzi! Reka tubanze dukemure icyo!”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette na we yasubije asa n’utebya, amwibutsa ko iby’icupa bikwiye kuza nyuma.

Ati “Nagira ngo watabarizaga umwana sinari namenye ko n’iby’icupa birimo, ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha!”

Iki kiganiro cya Minisitiri Bayisenge n’umunyamakuru cyatumye benshi babigira ikiganiro, ndetse abandi babiboneraho no gutebya ari ko basaba ko uyu mwana akwiye gufashwa kuri iri hohoterwa akorerwa.

Umunyamakuru Akayezu Jean de Dieu, yunzemo ati “Agacupa na ko ni ingenzi daa, nubwo wenda tugomba guhera ku bibabaje cyane ariko icyaka na cyo kirica!”

Lorenzo Musangamfura yashimangiye ko kuba minisitiri yamugurira agacupa atari ikizira, gusa agaragaza ko yatebyaga ndetse arimo agerageza gushaka amakuru yaho umwana aherereye kuko yavuye iwabo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana cyagaragaje ko cyamaze kuvugana n’ababyeyi b’uyu mwana kandi bazakomeza gukurikirana uburenganzira bwe.

Babinyujije kuri Twitter bagize bati “Umwana twamumenye kandi twavuganye n’ababyeyi be, ibijyanye n’uburenganzira bwe, kumurinda no kumurengera turakomeza kubikurikirana.”

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. ubundi abanyarwanda bazi kuganira mumuco waco uyu munyamakuru rwose afite umuco icupa nawe afite bwo kurigura bamwe batabyitako ali icyaka hali nubwo wasanga ntaniryo afata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button