Uncategorized

Eden Hazard yasezeye ku gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi

Rutahizamu wa Real Madrid, Eden Hazard yatangaje ko asezeye gukinira ikipe ye y’igihugu y’u Bubiligi ku mwaka 31 y’amavuko.

Eden Hazard yasezeye mu ikipe y’igihugu

Abinyujije kuri Instagram ye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Ukuboza 2022, Eden Hazard yatangaje ko asezeye mu ikipe ye y’igihugu y’u Bubiligi nyuma y’uko basezerewe mu gikombe cy’Isi.

Eden Hazard asezeye u Bubiligi abukiniye imikino 126, abutsindira ibitego 33, atanga n’imipira ivamo ibitego 36, yashimiye uburyo yabanye na bagenzi be mu ikipe y’igihugu ndetse abashimira urukundo bafatanyije mu gukinira igihugu cyabo.

Yagize ati “Mwarakoze ku rukundo rwanyu n’uburyo mwamfashije, mwarakoze ku byishimo twasangiye kuva mu 2008. Nafashe icyemezo cyo guhagarika gukinira ikipe yanjye y’igihugu. Nzabakumbura.”

Eden Hazard yari mu basore biyambajwe n’ikipe y’u Bubiligi mu mikino y’igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar, aho iyi kipe yabarizwaga mu itsinda F yasezerewe mu mikino y’amatsinda bufite amanota 4, burushwa inota rimwe na Croatia yabaye iya kabiri. Ni mu gihe Maroc ariyo yazamutse iyoboye itsinda ifite amanota arindwi.

Uyu mukinnyi wari muri ngenderwaho akaba asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 14, akaba agomba kwibanda cyane ku ikipe ya  Real Madrid akinira.

Eden Hazard yatangiye gukinira ikipe y’igihugu afite imyaka 17 mu Ugushyingo 2008, yakiniye amakipe akomeye arimo Chelsea. Yambaye igitambaro cya kapiteni inshuro 56 ari mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu na Real Madrid barimo Thibaut Courtois bakaba bagaragaje ko batanejejwe no kuba ahagaritse gufasha ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button