Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Dutembere mu Isi y’imbuga nkoranyambaga, iwabo w’ “Agatwiko”, ku “Inkota y’amujyi abiri!”

Kugeza ubu aho Isi igeze isaba uyituye gukoresha ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yo guhanahana amakuru, koroshya ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ubumenyi budasigaye.

Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe ziyoboye Isi, ariko utitonze zishobora kumworeka

Ni igikoresho cyoroheje byinshi ariko kandi cyikagira na bimwe mu byo cyica mu gihe ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi. Ariko umuntu ashatse yatera ya ndirimbo ngo “Isi iraryoshye weee!”

Reka nkujyane aha ejo bundi ntangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu by’ukuri icyo gihe nasaga nk’uri kurota ubwo nandikiraga umuvandimwe utuye imahanga kuri Facebook akansubiza bidasabye n’umunota.

Nakwibuka ko mu gukoresha telefoni byasaga n’ibingoye mu kuganira na we ahanini bitewe n’ikiguzi cy’amafaranga ndetse n’ihuzanzira rigoye, nkumva mbyiniye ku rukoma.

Naryohewe na yo, nunguka inshuti, yewe ntangira no kujya mbona abo tudasangiye ururimi bansaba ubushuti no kunganiriza nkavuga ngo ubuzima ni ubu.

Nyamara uko iminsi yashiraga ni ko narushagaho kubona ibyo ntari niteze kuri urwo rubuga. Natangiye kujya mbona abakobwa beza b’ikimero ntazi banyandikira nkagira ngo ni ubushuti ariko ahubwo bashaka kundangaza.

Icyo gihe nibwo nabonye ko ibyo nakekaga kuri uru rubuga bihabanye n’ibyo nari niteze, mfata icyemezo cyo kugabanya inshuti zishobora  kundangaza.

 

Ibyo naboneye twitter…

Nyuma naje kwimukira ku rundi rubuga  mfata nk’urw’intiti rwitwa Twitter.

Mbere y’uko mfungura uru rubuga nabanje kurwihuguraho, menya icyo ngomba gutangaza n’icyo ntagomba gutangaza. Umuntu ashatse yavuga ngo nashakaga kuba “Umwana mwiza” kuri uru rubuga.

Ni urubuga njyaho kenshi ndeba ibitekerezo by’abantu bwite, inama n’impuguro ndetse n’amakuru ahatangirwa anyuranye.

Reka ngire gutya  ntangire kubona naho ibiteye isoni bimwe kuri ubu urubyiruko rwahaye izina ngo ni “Ibishegu”, gucirana imanza, kuvuga nabi Leta, gusebanya, kwiyita amazina adasanzwe n’ibindi ntari niteze.

Mu by’ukuri naratunguwe cyane nk’urubuga nafataga nk’urw’intiti sinarinzi ko havugwa “Ibishegu”, gusebanya cyangwa guharabika undi.

Kuva icyo gihe nivugishije mu mutima ndahira kutazongera gukurikira umuntu wese uzagaragaraho bene iyo  myitwarire.

 

RIB na yo yabiteye imboni…

Mu kiganiro  na Flash FM, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko imbuga nkoranyambaga ari inzira nziza yageza umuntu ku iterambe, ariko yakoreshwa nabi ishobora guteza ikibazo.

Yagize ati “Buriya imbuga nkoranyambaga ni inkota y’amujyi abiri, iyo ikoreshejwe nabi ishobora gutera ikibazo, yakoreshwa neza ikabyara inyungu. Abayikoresha bose bafite inshingano yo kumenya amategeko agenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.”

Dr Murangira uvugira RIB yavuze ko umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga yagakwiye kuba azi amategeko azigenga bityo bikamurinda kugwa mu byaha.

Yagize ati “RIB nibyo turigisha ariko ni inshingano za buri buri muntu, niba ugiye gufungura YouTube ugomba kumenya itegeko rijyanye n’ibyabaha by’ikoranabuhanga (Cyber-crimes), ukaryiga ukarimenya kuko ni inshingano zawe. Kuko ntabwo wavuga ngo ugiye gucuruza utazi amategeko y’umusoro, nibyo natwe turigisha ariko inshingano zigomba kuza ku muntu ufunguye YouTube.”

Ubusanzwe  ku mbuga nkoranyambaga hatangirwa ibitekerezo binyuranye nka bumwe mu burenganzira  umuntu yemerewe bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza.

Dr Murangira B Thierry, avuga ku bitwikira kuri ubwo burenganzira ariko bakishora mu byaha, ko uwo amategeko azamugonga.

Yagize ati “Umunyarwanda wese yemerewe uburenganzira, ariko ntabwo bugomba kurenga ibyo amategeko yashyizeho. Itegeko nshinga ryabishyizeho ariko rishyiraho irengayobora.

Mu ngingo ya 38 ivuga ko ngo koresha ubwisanzure bw’itangazamakuru, kugaragaza ibitekerezo byawe, habwa amakuru ariko ntabwo ugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi. Ntabwo bigomba nanone kwivanga mu mibereho y’abandi, kandi ibyo ukora byose bigomba kuba birengera urubyiruko n’abana.”

Dr. Murangira Thierry avuga ko RIB idashyirwaho igitutu mu guta muri yombi uwakoresheje nabi imbuga nkoranyambaga. Avuga ko hari ubwo abantu batanga ubusabe na yo imaze igihe yikorera iperereza.

Yagize ati “RIB ntabwo ikorera ku gitutu kuko buriya iteka icyo dushingiraho ni amategeko, ariko aba babigaragaza turabashimira ni byiza, ariko Urwego rw’Igihugu iteka tubishingira ku mategeko.”

Yakomeje agira ati “Hari uvuga ngo kanaka yagize ibi, hari igihe babitugaragariza n’ubundi natwe twamaze kubibona biri gusesengurwa. Uhuza amagambo yavuzwe, itegeko n’umugambi, iyo ibyo bintu bitatu byuzuye harimo ibimenyetso nta cyatuma adakurikiranwa kandi ingero murazifite.”

RIB ivuga ko kuva mu mwaka 2019 kugera muri Nyakanga 2022, yagenjeje ibyaha bitandukanye bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

RIB ivuga ko abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga ibyiganje ari ugutangaza ibihuha, guhakana Jenoside (yakorewe Abatutsi mu 1994) no kugaragaza ‘ingengabitekerezo yayo’, gukwirakwiza imvugo  z’urwango, kwigana umwirondoro w’undi, kubuza amahwemo wifashishije imbuga nkoranyambaga.

RIB ivuga ko mu byaha byakorewe ku mbuga nkoranyambaga WhatsApp yaje ku isonga, aho RIB yakiriye ibirego 54, bingana na 43,5%. Uru rwego rwakiriye ibirego by’ibyaha byakorewe kuri YouTube 28, bingana na 22,6%, Facebook ni ibirego 20 bingana na 16,1%, twitter ibirego 12 bingana 9,6%, Instagram ibirego 9, bingana na 7,2% Snapchat  cyo ni ikirego kimwe (1) bigana na 0,9%.

Amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ikoranabuhanga  kuva muri 2019 kugera muri Kamena 2022. Mu mwaka wa 2019 RIB yakiriye amadosiye 173, Umwaka wa 2020, yakiriye amadosiye 203, mu mwaka wa 2021 yakiriye amadosiye 345, mu mwaka wa 2022 ni amadosiye 322.

RIB ivuga ko muri ayo madosiye 1,043, hakozwemo ibyaha 1,347. Abakekwa bose bari  1343 muri bo 670 bangana na 50% ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. tweeter yo yabaye iyo kwirirwa batukaniraho gusa ,nanjye narinzi ko ai urubuga rw’abantu biyubashye gusa ariko naribeshye kuko ibitutsi nari ntarumvana abashumba ngo nibo bazi gutukana nabibonye kuri tweeter.
    narumiwe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button