AfurikaAmahanga

DRC: Abaganga bariye karungu nyuma y’uko mugenzi wabo atwitswe

Abaganga b’i Beni muri Teritwari ya Beni batangaje ko bagiye kureka akazi bakirara mu mihanda bigaragambya kuri Leta bashinja kutabacungira umutekano nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo watwikiwe mu Bitaro kuwa kane ushize bikozwe n’Umutwe wa ADF.

Abaganga bahise bajya mu myigaragambyo

Abo baganga bavuga ko iyo myigaragambyo izatangira kuwa mbere tariki 24 Ukwakira ikazamara iminsi itatu bagamije kwerekana umubabaro batewe n’urupfu rwa mugenzi wabo watwikiwe mu kazi kuwa kane ushize bikozwe n’abarwanyi b’Umutwe wa ADF.

Mu nama yahuje abaganga 20 bo muri Teritwari ya Beni kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, yemeje ko bagomba guhagarika akazi bagatangiza imyigaragambyo y’iminsi itatu guhera kuwa mbere kandi ko n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima nabo bazakomerezaho imyigaragambyo.

Inkuru dukesha Actualite.cd, ivuga ko Dr Godefroid Mbeho, uhagarariye Ihuriro ry’igihugu ry’abaganga muri Beni (SYNAMED) yemeje aya makuru.

Yagize ati “Murabizi neza ko Muganga Sylvie yatwitswe yumva ubwo yari mu kazi yaraye izamu. Ni ikintu tutakwirengagiza cyangwa ngo tukihanganire nk’abaganga b’i Beni kuko kitumvikana kandi nta kwezi kwari gushize duhamagariye ubuyobozi gufata ingamba zifatika zikamucungira umutekano nk’umuntu witangiraga muri ako gace.”

Muganga Mbeho yakomeje yemeza ko atari abaganga gusa bazakora imyigaragambyo ahubwo n’abandi bose bakora mu rwego rw’ubuzima bazayikomeza nyuma y’inama y’abaforomo iyitegura iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Urwego rw’ubuzima rwibasiwe n’igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF kuwa kane ushize mu gace ka Maboya ku Kigo Nderabuzima cya Maboya umuganga n’umurwayi baratwikwa naho abandi bantu batanu nabo baricwa.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

igitekerezo

  1. Ibyo ntacyo bibwiye Kisekedi ikibazo cye ni M23 niyo yabaye urwitwazo rwibitagenda
    muli Congo ntanumunsi umwe arayivuga kandi aliwo mutwe wamaze abanye Congo nyamara ntawe aravuga nalimwe M23 ntanuravuga ngo yishe abantu aha ahubwo nurwitwazo yabonye kubyunaniye byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button