Abanyarwanda bamaze amezi ane bahawe doze ya mbere y’urukingo rushimangira rwa Covid-19 bagiye gutangira guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rushimangira uhereye ku bafite hejuru y’imyaka 60 n’abandi banyantege nke kuko byagaragaye ko ubudahangarwa bafite budahagije.
Nyuma y’uko Afrika y’Epfo ibimburiye ibindi bihugu by’Afrika mu gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 rushimangira, u Rwanda rubaye urwa kabiri rugiye gutanga iyi doze mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo cyane cyane ubwoko bwacyo bwa Omcron.
Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yabitangarije Radio y’Igihugu, Dr. Mpunga Tharcissse yavuze ko guhera ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2022, iyi doze ya kabiri ishimangira izatangira gutangwa ku banyantege nke bamaze amezi ane bahawe doze ya mbere y’urukingo rushimangira urwa Covid-19.
Yagize ati “Ubu twari tugeze ku gihe cy’uko abantu bafashe urukingo rwo gushimangira rwa mbere barengeje amezi ane kandi ubushakashatsi bugaragaza ko kuva ku mezi ane bugenda bugabanuka, tugiye kongera gutanga urukingo rushimangira rwa kabiri ariko twibanda ku bantu bafite intege nke bakunze kugaragaza ko bazahazwa n’izi virusi nshyashya zigenda zivuka. Ni ukuvuga abafite imyaka 60 kuzamura bamaze amezi ane babonye urukingo rwa mbere rushimangira.”
Yakomeje ati “Impamvu nta yindi ni uko izi nkingo za Covid-19 dukoresha ubudahangarwa umuntu abona nyuma yo gukingirwa bugenda bugabanuka uko iminsi igenda, mu mezi yashize twatangiye gutanga urukingo rushimangira rwa mbere nyuma y’amezi ane abantu bamaze kubona inkingo ebyiri za mbere. Icyabiteye ni uko iyi virusi igenda yihindagura ubwoko bushya buza bukagenda buhunga ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma rero abantu bongera kugenda bazamura ubudahangarwa bugenda butakara.”
Dr. Mpunga Tharcissse yavuze ko n’abandi Banyarwanda bafite intege nke z’umubiri kubera indwara bafite hejuru y’imyaka 50 abazabyifuza bazabakira kandi bakabakingira. Ahamya ko kubera uburyo iki cyorezo kigenda kihinduranya bituma habaho kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri buhangana n’icyorezo ariko ngo inganda zikora inkingo zirimo kwiga uburyo zakora urukingo rubasha guhangana n’ubwoko bushya.
Yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo batahwemye kwitabira guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyane cyane kwitabira ibikorwa byo gukingira kuko abafashe doze ya mbere barenze 100%, doze ya kabiri bakangana na 98% naho doze ya mbere ishimangira bakaba 72% by’abafite hejuru y’imyaka 12 kuzamura.
Asaba abatarikingiza kwitabira kwikingiza kuko ingamba zo kwirinda zorohejwe, maze abarebwa no gufata doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 bakitabira kuyifata aho izaba itangira harimo ibigonderabuzima na’ahandi hateganyijwe ko hatangirwa inkingo.
Mu bindi Dr. Mpunga Tharcissse yahishuye nuko kuva muri Nzeri 2022 ubwo amashuri azaba atangiye bazatanga urukingo rwa Covid-19 ku bana bafite hejuru y’imyaka itanu.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku butaka bw’u Rwanda abantu 1,466 nibo kimaze guhitana, kugeza ubu nta murwayi urembye cyangwa uri mu bitaro.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE .RW