Amafoto yandi agaragaza gukubitwa k’Umunyarwandakazi, Sandra Teta yagiye hanze noneho asohowe n’umugore w’umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone.
Daniella Atim umugore w’umuhanzi Chameleone, yatangaje ko umugabo uvukana n’umugabo we ari we Weasel Manizo yagize umuco gukubita umugore we Sandra Teta.
Ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafato ataragiye hanze, Daniella yemeza ko ari ayo mu Ukuboza, 2021 ubwo Weasel yakubitaga Sandra Teta ndetse akamuca ibisebe umubiri wose nk’uko bigaragarazwa n’amafoto.
Umugore wa Jose Chameleone asaba abiyita ko baharanira uburenganzira bw’abagore guhaguruka bakagoboka Sandra Teta uri mu bibazo bikomeye byo guhohoterwa n’umugabo we.
Yagize ati “Sandra Teta akeneye ubufasha bwacu mu buryo ubwo aribwo bwose. Twese aradukeneye ngo tuzamure ijwi ryacu ngo tumufashe mu kintu gikomeye, kwigarurira icyizere.”
Daniella asaba buri wese cyane abagore bavugira bagenzi babo guhagurura bakamushakira ubutabera.
Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto agaragaza Teta yakubiswe bikabije ndetse isura yabyimbye bivugwa ko yakubiswe n’umugabo we, Weasel.
Gusa, Sandra Teta yemeye ko amafoto ari umwimerere ariko avuga ko yakubiswe n’abajura bamwibye telefoni n’amafaranga.
Nyuma yaho ariko benshi basigaye bibaza uburyo Weasel yasanye abana akabata ku kabari Sandra Teta akoramo, bakavuga ko bafitanye amakimbirane umugore ashinja umugabo kuba ntacyo akimarira urugo, umugabo na we akamushinja kutita ku nshingano z’urugo no guhata igicuku.
Hari n’amajwi yagiye hanze umwe mu nshuti za Sandra Teta amushinja kutigirira impuhwe, kubera guceceka ihohotera akorerwa, kuko yemeza ko yiboneye Weasel amukubita urushyi mu bantu.
UMUSEKE.RW
Uyu mugore yatashye kweli ! Ubu arazira iki ? Udushingi no kwi twa mu ka Mayanja. Umbwebwe nshenzi.
Gupfira kwitwa Umugore umu star !
Natahe
Ese koko uyu mwana w’umukobwa agira aho avuka? ni uwo gutabarwa kabisa