Imikino

Cyera kabaye AS Kigali yahembye

Abakinnyi ba AS Kigali bari bamaze amezi abiri batazi umushahara, bamaze gukorwa mu ntoki barahembwa.

AS Kigali yamaze guhembwa imishahara y’amezi abiri

Kumara amezi abiri batazi umushahara, byatumye bagera aho bahagarika gukora imyitozo batabibwiye abatoza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022 ubuyobozi bwa AS Kigali bwahembye abadi imishahara y’amezi abiri bari baberewemo.

Ibi bisobanuye ko abakinnyi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, nta kirarane cy’umushahara iberewemo.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button