Imikino

CRICKET: U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’Ibihugu umunani

Itsinda rya Kabiri [B] ririmo ibihugu umunani, rigiye gukinira mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’Ukuboza 2022.

Ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga hagiye kubera indi mikino ihuza ibihugu umunani

Guhera tariki 1-9 Ukuboza 2022, mu Rwanda hazaba habera imikino [ICC T20 Men’s qualifiers] yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka mu 2024.

Ibihugu umunani birimo Tanzania, Nigeria, Sierra-Léone, Cameroun, Mozambique, Ghana, Oswatini na Gambia, ni byo bizaba biri mu Rwanda byishakamo ibiziyongera ku Rwanda na Kenya.

Muri ibi bihugu byose, hakazavamo amakipe abiri agomba kwiyongera kuri Kenya n’u Rwanda zazamutse mu itsinda rya Mbere ari iza mbere.

Amakipe ane azava mu Rwanda, azahita ajya muri Namibia mu Ukwakira 2023, azahahurire na Zimbabwe, Namibia na Uganda maze zishakemo izindi ebyiri zigomba kwerekeza mu gikombe cy’Isi.

Abakunzi ba Cricket i Gahanga bararyoherwa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button