Andi makuruInkuru Nyamukuru

Congo yasabwe kurekura nta mananiza Abanyarwanda babiri ifunze

Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye ibaruwa Congo isaba gufungura nta mananiza abanyarwanda babiri Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe bafungiwe muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Aba banyarwanda babiri bafungiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 30 Kanama 2022, aho bafashwe bagafungwa n’Urwego rushinzwe iperereza muri Congo, ANR.

Mu ibaruwa yabonywe na Jeune Afrique, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yandikiye mugenzi we wa Congo kuwa 4 Ugushingo amusaba kurekura aba banyarwanda nta mananiza abayeho.

Muri iyi baruwa Minisitiri Biruta yandikiye mugenzi we Christophe Lutunduka Apala, yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba banyarwanda babiri bafatiwe bagafungwa n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo, ANR by’amaherere.

Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe bafashwe na ANR, bafatiwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana uyobora Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO), mu gihe Mushabe yari ashinzwe ibikorwa byawo ku rwego rw’intara, akorera i Tshikapa muri Kasai.

Muri iyi baruwa Minisitiri Biruta yandikiye mugenzi we Christophe Lutunduka, yasabye Guverinoma ya Congo kurekura aba banyarwanda vuba na bwangu kandi nta mananiza ajemo, ni mu gihe yongeye kwamagana ihihoterwa ry’abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ihagarikwa ry’iri hohoterwa.

Kugeza ubu hagati y’u Rwanda na DR Congo hari umwuka utari mwiza ndetse n’ubushotoranyi bukorwa na Congo burakomeje.

DR Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta FARDC mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe u Rwanda rutahwemye gusaba ko ingabo za Congo, FARDC zahagarika gukorana n’umutwe wa FDLR ukora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko idashyigikiye ubushotoranyi bukorwa na Congo ndetse rutazakora ubushotoranyi, ahubwo ko bazakomeza inzira y’ibiganiro bigamije ituze hagati y’ibihugu byombi, kugeza ubu Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo Vincent Karega yamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Abanyarwanda baherukaga gufungwa na Congo ni abasirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ngirango abategetsi bamwe na bamwe barahembera urujijo kandi rushobora gushyira abantu benshi mu kaga. Abavuga ikinyarwanda batuye Kongo ni abanyekongo kandi si abanyarwanda! Abanyekongo rero basaba Dr Biruta kutivanga mu byabo yuko aribyo bibakururira urwango rw’abaturanyi. Abanyekongo bavuga ikinyarwanda si abanyarwanda nkuko abanyarwanda bavuga ikigande atari abagande.

  2. Ariko ibyo uvuze by’abanyarwanda bavuga ikigande birahabanye kuko ibiri kubera i Congo ni ingaruka z’abakoloni bafashe ubutaka bw’u Rwanda n’ababutuye bakabuha ikindi gihugu aricyo Congo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button