Imyidagaduro

Christopher yateguje Abanyaburayi ibitaramo

Umuhanzi Christopher Muneza yateguje abakunzi be ibitaramo birenze kimwe azakorera mu bihugu bitandukanye biherereye ku mugabane w’Iburayi.

Christopher yaherukaga igitaramo i Burayi muri 2017

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yerekana igihe azagira gutaramira ku mugabane w’Iburayi.

Muri ibyo bitaramo azaba arikumwe na Band yitwa Target, biteganyijwe ko ibyo bitaramo azabikora muri Gashyantare na Werurwe 2023.

Nubwo yerekanye ukwezi ntabwo arashyira hanze amataliki azakoreraho ibyo bitaramo hamwe n’ibihugu azanyuramo.

Gusa kuri nimero yashyizeho ku bantu bashaka kugura amatike hakiri kare hari ho ifite code yo mu Bubiligi, bisobanuye ko ari hamwe muho azajya gutaramira.

Iyi ni inshuro ya kane uyu muhanzi azaba agiye gukorera igitaramo I Burayi kuko yaherukagayo muri 2017, 2016 na 2013.

Umwaka ushize Christopher ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane nubwo yagaragaye mu bitaramo bike ugereranyije n’abandi bahanzi bakoze cyane mu mwaka wa 2022.

https://www.instagram.com/p/CnungC5szMC/

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button