Abakirisitu n’abandi bakunda indirimbo zihimbaza Imana batahanye umunezero mu gitaramo cyinjiza abantu muri Noheri,Christmas Thanks giving worship ,Chryso Ndasingwa ahembura imitima ya benshi.
Ni igitaramo cyabaye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, muri Kigali Convention Center cyiririmbamo abaramyi b’amazina azwi mu gihugu.
Muri abo harimo Bishop Aime Uwimana, Christian Irimbere,Aresene Tuyi,Rene Patrick na Chriso Ndasigwa na True Promises.
Iki gitaramo kititabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane ko kwinjira byari ubuntu, cyirangwa n’udushya dutandukanye.
Ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itatu(Saa 6h30) nibwo umushushyarugamba(MC),Agasaro Tracy, usanzwe ari umunyamakuru ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA), yagiye ku rubyiniriro, atangira gukangura abari mu cyumba, wabonaga bari batangiye kurambirwa.
Uyu mushyushya rugamba, bidatinze yahise ahamagara itsinda ry’abahungu n’abakobwa bahimbaza Imana mu buryo bwo kubyina(Drama Team), maze nabo bafasha kwinjiza muri Noheri abanya-Kigali, bahimbaza Imana.
Nyuma Agasaro , yahamagaye umuvugabutumwa, yigisha ijambo ry’Imana abitabiriye.
Ku isaha ya saa moya, umuramyi ukunzwe kandi w’umuhanga,Bishop Aime Uwimana nibwo yagiye ku rubyiniro, maze mu ndirimbo itiuje ati”You are Holy,Holy you are.Are you Lord God Almight, Worthy is the lamb”.
Ni indirimbo yakozwe n’itisinda ry’abaramyi, Hilsong worshipers”, ikaba yahembuye imitima y’abari muri Kigali Convention Center.
Uyu muramyi utatinze ku rubyiniro yakurikiwe na Christian Irimbere maze nawe aririmba indiririmbo ze zifasha benshi harimo “Ndi Hano, ,Ntuhemuka,n’izindi zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi.
Yakurikiwe na Chryso Ndasingwa, wabaye nk’uhindura ibintu kubera umuriri w’indirimbo ze zikoranye ubuhanga n’uburyohe mu matwi y’uzumva. Mu ndirimbo “Wahozeho” Yahagurukije imbaga, babyinira Imana mu munezero mwinshi.
Ndasingwa Chriyso,ni izina ritaramara igihe mu murimo ariko rimaze kwigarurira benshi kubera ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire.
Yakurikiwe na Arsene Tuyi, nawe usanzwe ari umuhanga mu miririmbire, maze aririmba indirimbo zitandukanye zirmo “Carvary” .
Agashinguracumu katanzwe n’Itsinda rya True Promises, bazwi cyane mu ndirimbo zibyinitse ndetse zifasha benshi. Iri ritsinda ryaririmbye indirimbo zabo zirimo n’izio baririmbanye na James na Daniel.
Igitaramo cyashojwe abaramyi bihuza maze baririmba “Muririmbire uwiteka” ya Aime Uwimana, bashimana Imana ku bw’ibyo yakoreye gihugu cy’uRwanda, abantu bataha ubona ko bakinyotewe guhimbaza Imana.”
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.
Ndumva wibwirako wigishijwe neza,ark nawe ntacyo usumbije abandi kuko nawe ibyo wemera ntabyo wahagazeho warabibwiwe.
Tuza wikwigira umunyabwenge ababyizihiza nta cyo ubarusha.