Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ibihumbi by’abaturage bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi bazindukiye mu mihanda mu Mujyi wa Bujumbura n’i Gitega ku murwa mukuru bavuga ko Gen Neva “ari impano idasanzwe bahawe n’Imana.”
Abarwanashyaka ba CNDD-FDD biganjemo urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure bagaragaje ko umwanzuro wo kohereza Ingabo z’u Burundi muri RD Congo ari igikorwa cy’ubutwari Perezida Ndayishimiye azibukirwaho.
Mu ndirimbo n’ibisingizo bavuze ko “Nta kindi kimuraje ishinga atari ukwita ku mibereho myiza y’abaturage b’u Burundi.”
Bati “Turamushyigikiye kuba yarirukanye abategetsi batuzuza inshingano zabo” bakinaga ku mubyimba abarimo Gen Allain Guillaume Bunyoni n’abandi baherutse kwirukanwa ku myanya y’ubuyobozi.
Umunyamabanga w’ishyaka rya CNDD-FDD mu Mujyi wa Bujumbura, Didimond Mvukiye yavuze ko “Dushaka kugaragaza umunezero wacu kandi dushimira umukuru w’igihugu wavugutiye umuti ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.”
Ku murwa mukuru w’u Burundi i Gitega naho habaye imyigaragambyo ishyigikiye Perezida Ndayishimiye bamusaba kuguma kuri vora !
Bagize bati “Général Ndayishimiye, guma kw’ivora, turi inyuma yawe,twamaganye abadashaka ko isukari iboneka, ibikomoka kuri peteroli, ibinyobwa na sima, tuzabemeza binjire mu ishyaka CNDD-FDD, tuzatsinda amatora yose.”
Anastaste Manirambona wahoze ari Colonel mu Gisirikare akaba ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’ikinyabupfura muri CNDD-FDD yashimiye Jenerali Neva kuba yarohereje ingabo zirwanira ku butaka muri Kivu y’Epfo kugira ngo irwanye imitwe yitwaje intwaro irwanya u Burundi.
Yavuze ko mu Burundi hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu bitandukanye n’ibyo bashinjwa n’imiryango mpuzamahanga ngo “itifuza amahoro mu Burundi.”
Col Manirambona yategetse abarwanashyaka ba CNDD-FDD guhora“bakanuye amaso mu kwimakaza amahoro n’umutekano.”
Imyigaragambyo nk’iyi yari yarabaye itegeko mu mpera za buri cyumweru mu Mujyi wa Bujumbura no mu Ntara zitandukanye hagati ya 2016 na 2020.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW