Imiryango 50 ifite abana bafite ubumuga yo mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba mu Karere ka Gasabo,kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, bifurijwe Noheli n’Umuryango wa Love with Actions, bibutswa ko ari abagaciro.
Ibi birori byabereye ku ishuri rifute umwihariko wo kwita ku bana bafite ubumuga, Good Shepherd Academy.”riherereye mu Murenge wa Bumbogo.
Nyiranshimiyimana Claudette wo mu Murenge wa Bumbogo, afite umwana ufite ubumuga.
Uyu yavuze ko yishimiye ko umwana we yatekerejweho akizihiza noheli nk’abandi cyane ko hari ubwo yajyaga ahezwa yagiye kwifatanya n’abandi mu miryango.
Yagize ati”Hari ibintu binejeje, ubu baranezerewe natwe turanezerewe cyane ko tuba twahuye dufite abana bafite ubumuga,turi abamama benshi.Nanjye nirekuye,ndanezerewe.”
Uyu akomeza agira ati”Mbere y’uko ntangira kwifatanya na Love with Actions byabaga bikonje,nta munezero.Kubera ko nabaga mfite umwana ufite ubumuga, nkaba ntajya no mu miryango, baranyanze, ngo nabyaye utuzuye, najyayo bakambwira ngo icyo cyana wacyizanye gukora iki,gisubizeyo ugaruke wenyine.Ukumva ufite ipfunwe ariko ubu bampesheje agaciro.”
Nikuze Marie Claire utuye mu Murenge wa Nduba we avuga ko ari iby’ agaciro kunezeza umwana ufite ubumuga.
Ati” UYu muryango wadukoreye ibintu byiza kuvuga ngo umwana n’umubyeyi baze aha.Ni ibintu bidushimisha cyane. Tutarahura n’uyu muryango urumva kwizihiza Noheli ntabwo byakundaga kubera ikibazo cy’amikoro, kumva ko nta hantu wamujyana.”
Uyu mubyeyi yishimira ko umwana we yongeye kwishimana n’abandi bahuje ikibazo cy’ubumuga, bikongera kumusubizamo ibyiringiro.
Umuyobozi w’Umuryango, Love with Actions,Kubwimana Gilbert,yavuze ari inshuro ya gatanu bifatanya n’abana bafite ubumuga kwizihiza noheli kandi yongera kubaremamo ibyiringiro.
Yagize ati”Iki gikorwa ni icy’agaciro kuko n’abo tugikorera ni ab’agaciro.Abana ni ab’agaciro mu gihe sosiyete iba ibona ko nta gaciro bafite, ari abana batitabwaho,ari abana badakurikiranywa, batagira ibyishimo.Ku munsi wa Noheli ni umunsi w’umuryango, ni umunsi baba basohokanye n’umuryango.Rero aba bana bafite ntaw’ubibakorera bakagira n’ipfunwe ryo kubajyana hanze.Ariko twaravuze ko reka buri mwaka ba b’abana natwe tubaremere ibyishimo, tubazanire umunezero.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo,Kagaba John, yashimye igitekerezo cy’uyu muryango cyo kwifuriza abana bafite ubumuga Noheli, ashima uruhare rwawo mu kubaka igihugu.
Yagize ati”Iri shuri navuga ko ari umusingi w’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage batuye aha.Iyo tubiyambaje mu bikorwa runaka, turafatanya, yukarushaho gutera iya mbere.”
Uyu muyobozi yongeye kwihanangiriza imiryango igiheza abafite ubumuga, abasaba kubitaho, bagafatwa kimwe n’abandi bose.
Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, umuryango Love With ctions wahaye imiryango y’abana bafite ubumuga ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibikoresho bifasha gusukura amazi(Filters) n’ibindi bitandukanye.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.