Umushinga Ingobyi Activity uterwa inkunga na IntraHeath International urashimirwa uruhare rwawo mu rugamba rwo kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara biciye mu bikorwa bitandukanye bigamije gusigasira ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu Karere ka Bugesera.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022, ubwo IntraHealth International yasuraga ibitaro bya ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kureba bimwe mu bikorwa itera inkunga n’icyo bifasha abagana ibi bitaro.
Niyorumuri Diane, umubyeyi UMUSEKE wasanze mu bitaro bya ADEPR Nyamata avuga ko ari ubwa mbere abyaye, ashima ko ibi bitaro byamuruhuye ubwo yari arembye.
Ati” Ndishimye banyakiriye neza, ku Kigo Nderabuzima banyohereje hano bizeye ko bamfasha kandi byagenze neza.”
Mugenzi we avuga ko yakuwe n’imbangukiragutabara mu Murenge wa Mareba uri kure y’ibitaro bya ADEPR Nyamata, n’ubwo yari mu buribwe yari afite icyizere ko yibaruka neza.
Ati” Ni ubwa gatatu mbyariye hano gusa bitandukanye na mbere, ubu ibintu byose biri ku murongo.”
Dr Cyrile Ntahompagaze, wari uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya ADEPR Nyamata, avuga ko umushinga w’Ingobyi Activity wagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abana bapfaga bavuka n’ababyeyi batakazaga ubuzima babyara.
Ati “IntraHealth yadufashije mu mpande zose, uhereye ku guhugura abakozi, ibikoresho, inyubako zimwe zari ntoya kandi zishaje ariko barazaguye bazigira nshyashya, badufashije kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, baduha ibikoresho no guhugura abaganga n’ababyaza.”
Yongeyeho ko abaganga bahuguwe na IntraHealth nabo bahuguye ababyaza mu Bigo Nderabuzima mu Karere ka Bugesera, kandi byafashije gutuma ababyeyi babyara neza, abana bakavuka batarushye ndetse n’abavutse bafite ibibazo bagafashwa.
Dr Ntahompagaze agaragaza ko imibare y’ababyeyi bapfaga mu kwezi babyara yagabanutse kandi ko bihaye intego yo kubirandura burundu.
Ati “Buri kwezi twagiraga umugore wapfuye abyara, ariko ubu turamara amezi ane, atandatu ntawe. Abana wasangaga bagera muri 25-30 mu kwezi ariko twihaye intego yo kuza munsi y’abana 10. Aho twavuye ni kure ariko haracyari urugendo.”
Uyu muganga ashima Minisiteri y’Ubuzima ku buryo idahwema mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, asaba ko uyu mushinga w’Ingobyi Activity wakomeza mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Bugesera, Kemirembe Ruth avuga ko IntraHealth yunganiye gahunda nziza ya leta yo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana biciye mu guhugura abakozi.
Yagize ati “Idufasha cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana biciye mu guhugura abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, ikabaha ubumenyi bwo kubafasha mu murimo wabo, batanga ibikoresho bakabihuza n’ubumenyi bahabwa.”
Kemirembe avuga ko mu Karere ka Bugesera ababyeyi bamaze gusobanukirwa igihe umubyeyi agomba gupimisha inda, ibyo akenera n’igihe agomba kujya kwa muganga.
Ati “Igikomeye ariko ni ubukangurambaga, higishwa abaturage, ntabwo twategereza ko baza kwa muganga.”
Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Intrahealth International, avuga ko intego y’Ingobyi Activity ari uguteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, bashima uburyo uyu mushinga watanze umusaruro.
Ati “Ibyo nabonye aha ku bitaro bya Nyamata biratangaje, IntraHealth International ikaba izakomeza gukorana na Guverinoma n’u Rwanda.”
Avuga ko ” Kugabanya impfu z’ababyeyi zishobora kwirindwa, kandi hagatangwa serivisi z’ubuzima zujuje ubuziranenge.”
Yashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kuko biri mu murongo wa IntraHealth International wo guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane bubakira ubushobozi abakozi bo muri uru rwego.
Ati “Twebwe muri IntraHealth twishimiye gukomeza gushyigikira ingufu z’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro.”
Mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 2019-2022 imibare y’abana bapfaga bavuka n’ababyeyi bapfaga babyara yari iri hejuru, gusa imibare igaragaza ko kugeza ubu bageze ku babyeyi 210 bitaba Imana ku bana ibihumbi 100 bavuka.
Hagaragazwa ko bashyize imbere guha abakozi b’ibitaro ubumenyi, gutanga ibikoresho no kwagura inyubako nk’inkingi ya mwamba yo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.
Mu ntwambwe zo kugabanya izi mpfu harimo gupimisha inda no kubyarira kwa muganga ibintu abaturage bijukiye mu Karere ka Bugesera.
Mu myaka irenga 25, IntraHealth International ikorana na guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mu kuzamura serivisi z’ubuzima no guhugura abakozi bazikoramo.
Dr Cyrile Ntahompagaze avuga ko uyu mushinga wabafashije byinshi agasaba ko wakomeza kubafasha
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW