Inkuru NyamukuruMu cyaro

Bugarama: Barasaba kubakirwa gare n’ubwiherero bigezweho

Mu murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi hafatwa nk’umujyi wunganira umujyi wa Rusizi abawutuye n’abawugendamo baturutse mu mpande zitandukanye harimo n’abaturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko babangamiwe no kutagira gare ndetse n’ubwiherero bigezweho.

Abo mu Bugarama barasaba gare igezweho n’ubwiherero

Babwiye UMUSEKE ko bafite gare nto itajyanye n’igihe nta n’ubwiherero buhari, ibintu bikomeje kubabera imbogamizi z’iterambere rya Bugarama.

Ntirenganya Phenias ni umushoferi utwara abagenzi mu modoka Kamembe-Bugarama ati” Hano ikibazo dufite n’ukutagira ubwiherero na gare dufite ni ntoya, nta nubwo ijyanye n’igihe hano ni ku mipaka itatu bagombye kuduha na gare mpuzamahanga nk’isoko baduhaye turarishima.”

Niyonkuru Yousufu ni umuturage wo mu murenge wa Bugarama ati” Baduhaye isoko rimeze neza turishima naho gare dufite ntijyanye n’igihe murabona ko ikennye haraburamo isuku n’ubwiherero iyo umuntu abukeneye ajya Ku busaba mu baturage, turifuza kubakirwa gare nziza.”

Ngendahimana Nicolas ni umushoferi ukorera muru Bugarama ati” Gare dufite ni ntoya nta suku ifite nta bwiherero ubukeneye ajya kubusaba mubaturage turasaba ubuyobozi kutwubakira gare igezweho yagutse irimo n’ubwiherero.”

Nikuze Beatrice akora ubucuruzi ajya kurangura ibicuruzwa bye muri Bugarama yagize  ati” Nkatwe duturuka kure dukora ubucuruzi hano muri iyi gare ntabwo imeze neza ni ntoya ntabwo wahabona n’ubwiherero iyo ukubwe ntabwo ntaho wakwiherera hahari, ntabwo wajya mu gihuru urihangana kugeza ubwo ugeze mu rugo ahubwo tuzavanamo uburwayi.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ibura ry’imodoka rikunze kuba muri Bugarama babona biterwa n’uko ntaho bazitegera hahari, barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko bwabubakira ibi bikorwa remezo hakagaragara isuku cyane ko batuye ku mipaka ibahuza n’ibihugu bibiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko kubaka gare n’ubwiherero biri muri gahunda yihutirwa Dr. Kibiriga Anicet ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati” kutagira gare n’ubwiherero muri Bugarama ni ikibazo cyumvikana iyo cyagaragaye nta mpamvu yo kugitinza gifata imyaka kigiye kujya muri gahunda zacu zihuta.”

Yakomeje agira ati “Hariya turihutira kureba aho dufite isambu hegereye umuhanda tuhatunganye tuhakore gare kubaka, ubwiherero byo ntabwo bisaba ingengo y’imari ihanitse niyo twakwifashisha abafatanyabikorwa bacu gare banayitwubakira.”

Umurenge Wa Bugarama ufite ikibaya gihingwamo umuceri n’imipaka ibiri ihuza uRwanda, Igihugu cy’uBurundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Aho bategera imodoka haba hari umuvundo
Abashaka ubwiherero aha niho bikinga, bibangamira ibidukikije

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button