Imikino

Bisengimana utoza Espoir yahakanye ko ari we wiguriye abakinnyi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir FC, Bisengimana Justin yakuyeho igihu ku byamuvuzweho ko yiguriye abakinnyi ariko bakaba badatanga umusaruro, ariko amakuru yandi avuga ko ashobora kwerekwa umuryango azizwa umusaruro nkene.

Bisengimana Justin yahakanye ko yiguriye abakinnyi muri Espoir FC

Ntabwo ibintu bimeze neza mu ikipe ya Espoir FC yo mu Akarere ka Rusizi, kuko iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi n’umwenda w’ibitego 16 mu mikino 14 imaze gukina.

Muri bimwe byakomeje kuvugwa ko iyi kipe iri kuzira, harimo kugurirwa abakinnyi batari ku rwego rwiza kandi bikavugwa ko baguzwe n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Bisengimana Justin ariko nyiri ubwite yabihakanye yivuye inyuma.

Ati “Njye natangiye akazi hari abakinnyi benshi baguzwe. Abo si njye wabaguze kuko njye naje shampiyona igiye gutangira. Naguze abakinnyi batarenze barindwi barimo Munezero Fiston, Bigirimana Issa n’abandi.”

N’ubwo uyu mutoza avuga ibi ariko, amakuru aturuka i Rusizi aravuga ko yicariye intebe ishyushye kuko ashobora kwerekwa umuryango nyuma y’umusaruro mubi ikipe ifite.

Nyuma yo gutsindwa na Étincelles FC ibitego 2-0 i Rusizi, habaye inama idasanzwe yasize hafashwe umwanzuro urimo ko Justin mu gihe yatsindwa na Gorilla FC byaba bibi cyane kuri we.

Espoir FC iri mu bihe bibi bishobora kuyiganisha mu cyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button