Imikino

Basketball: APR yakuye abakinnyi bakomeye muri REG

Ikipe ya APR Basketball Club yakuye Axel Mpoyo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson muri REG Basketball Club, inagura Ntore wakiniraga Patriots Basketball Club.

Nshobozwa yamaze kwerekeza muri APR BBC

Iyi kipe y’Ingabo ikomeje kwiyubaka ishaka abeza bazayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ni muri urwego yihaye intego yo gushaka abakinnyi beza kurusha abandi, ihera kuri Kaje Élie wahoze ari kapiteni wa REG BBC, ikurikizaho Nshobozwa, Mpoyo bombi bakinirga REG na Ntore Habimana wakiniraga Patriots BBC.

Ubuyobozi bwa REG BBC bwemereye UMUSEKE ko Mpoyo na na Nshobozwa babasezeyeho bakarekeza muri APR BBC.

Abakinnyi bafite izina rikomeye mu mukino wa basketball mu  Rwanda, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko bazajya bahembwa miliyoni 2 Frw buri umwe.

Aba bose uko ari bane, amakuru avuga ko bashobora kuba basinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe.

Axe Mpoyo yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ushize, mu gihe Nshobozwa yaje mu kipe nziza y’umwaka.

N’ubwo REG yatakaje aba bakinnyi beza bayo, ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL y’umwaka utaha 2023.

Axel Mpoyo ubu ni umukinnyi mushya wa APR BBC
Ntore Habimana nawe yerekeje muri APR BBC
Nshobozwa yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button