Imikino

AS Kigali yageze i Kigali inyonyomba

Itsinda ry’abajyanye na AS Kigali, ryagarutse mu Rwanda bucece mu isoni zo gusezererwa na Al Nasser yo muri Libya.

AS Kigali yagarutse i Kigali imeze wanyweye igikoma cy’umwana

Ni urugendo rwahagurutse i Benghazi muri Libya, ikipe ica i Tunis muri Tunisia-Doha [Qatar], ibona kugera mu Rwanda.

Ni nyuma yo gutsindwa na Al Nasser igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup].

Nyuma yo gutsindwa, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagarutse i Kigali ireba nk’umugabo wanyweye igikoma cy’umwana.

Igomba guhita ikomeza shampiyona, cyane ko ifite imikino ibiri y’ibirarane bya Musanze FC na Gasogi United.

Muganga wa AS Kigali, Arsène ubwo yageraga ku kibuga cy’indege
AS Kigali yaciye mu nzira zigoranye ariko iragaruka!

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button