Imikino

Arsenal yabonye kapiteni mushya usimbura Lacazette wagiye

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Arsenal yatangaje kapiteni mushya ndetse imwifuriza kuzahirwa n’izi nshingano nshya.

Martin Odegaard yagizwe kapiteni mushya wa Arsenal

Martin Odegaard w’imyaka 23 gusa, yagiriwe icyizere n’umutoza we, Mikel Arteta utoza iyi kipe.

Bagize bati “Twifurije Martin kuzahirwa nka kapiteni wacu.”

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi, yageze muri Arsenal muri Mutarama 2021 avuye muri Real Madrid nk’intizanyo. Amaze gukinira iyi kipe imikino 60, ayitsindira ibitego icyenda.

Amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Norvège inshuro 43, kuva muri Werurwe 2021 niwe kapiteni w’iyi kipe y’Igihugu.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button