Biciye mu ikipe ya Intare FC, myugariro wo hagati Hirwa Jean de Dieu uheruka kugurwa na Rayon Sports avuye muri Marine FC, yongeye gutizwa iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi.
N’ubwo kugeza ubu ikipe ya APR FC itarabyemeza, ariko amakuru ava mu baba hafi y’iyi kipe, avuga ko yamaze gutiza Marine FC abakinnyi bane bagomba kuyifasha kuva ahabi iri kugeza ubu.
Abo bakinnyi barimo Hirwa Jean de Dieu wari umaze iminsi yitoreza mu Intare FC ifatwa nk’ikipe y’abato ya APR FC. Uyu myugariro amakuru amwe avuga ko yatijwe avuye mu ikipe ye [Intare FC] abandi batatu bakaba batijwe bavuye mu kipe ya bo [APR FC].
Uyu mukinnyi yari muri 27 berekanywe nk’abo Rayon Sports izifashisha muri Shampiyona y’umwaka 2022/2023, mu birori bya “Rayon Sports Day’’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 15 Kanama 2022.
Nyuma yo kumwerekana bivugwa ko hongeye kugaragara ibibazo byerekeranye ko yavuye muri Marines FC mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko Rayon Sports yamuguze, itemerewe kumukinisha kuko yari yageze muri iyi kipe y’i Rubavu ari intizanyo ya Intare FC.
Nyuma yo kugaragara ko Hirwa agomba gusubira mu ikipe ye [Intare FC] akazahava asoje amasezerano, bivugwa ko uyu musore yongeye gusubizwa muri Marine FC nk’intizanyo ariko bigizwemo uruhare na APR FC.
Ibi birahita bisobanura neza ko Rayon Sports itagifite ijambo kuri uyu mukinnyi, n’ubwo bivugwa ko yari yamuhaye amafaranga make ku yo bari bemeranyije.
Abandi bakinnyi bivugwa ko bashobora kuba batijwe, harimo Nsanzimfura Keddy, Jean Luc, Mbonyumwami Thaiba na Ndikumana Fabio ariko kugeza ubu ntacyo APR FC iravuga kuri aya makuru.
UMUSEKE.RW
Rayon Sport ishaka kubaho nki kinyogote kurya ibyo utaruhiye ntagahunda ya bana ifite igata cash mu kugura abanya mahanga bashaje no kwirirwa isahura abana bavuye mu ma rerero nti yishure. Ex rwatubyaye & Yannick . Murakoze
gusa ibyo nago aribyiza pe