Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Bizimana Yannick, yongeye gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ku mpande zombi, cyane ko ari umukino uhuza abakeba.
Uyu mukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri yungirijwe na Ishimwe Didier na Bamporiki Désire.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yabonetsemo uburyo bumwe bukomeye bwa Nishimwe Blaise wateye umupira ukomeye ariko ugarurwa na Ishimwe Pierre.
Mu gice cya Kabiri, umutoza ba APR FC bahise bakora impinduka bakuramo Byiringiro Lague na Manishimwe Djabel, basimburwa na Mugisha Gilbert na Ishimwe Anicet wahise uhindura umukino wa APR FC.
Izi mpinduka zatumye iyi kipe y’Ingabo, itangira gukorerwa amakosa menshi yakorerwaga Ishimwe Anicet wagoye cyane Mugisha François na Ngendahimana Eric wari wasimbuye Ndizeye Samuel wavuye mu kibuga yavunitse.
Ibintu byaje kuba bibi kuri Rayon Sports, ku munota wa 71 ubwo Bizimana Yannick yatsindiraga ikipe ye igitego ku mupira yari ahawe na Anicet.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Haringingo Francis yahise akora impinduka akuramo Nishimwe Blaise wasimbuwe na Ndekwe Félix ariko nta kinini izi mpinduka zatanze.
Umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu, bituma yuzuza 27 iguma ku mwanya wa Gatatu aho irushanwa inota rimwe na Rayon Sports. AS Kigali yagumanye umwanya wa mbere ku manota 30 ifite mu mikino 14 imaze gukinwa.
Indi mikino yabaye:
Mukura VS 1-0 Police FC
Rwamagana City 1-2 Kiyovu Sports
Espoir FC 0-2 Étincelles FC
Rutsiro FC 0-1 Gasogi United
Ababanjemo ku mpande zombi:
Rayon Sports XI: Hakizimana Adolphe, Mucyo Didier, Ganijuru Élie, Mitima Isaac, Ndizeye Samuel, Mugisha François, Nishimwe Blaise, Mbirizi Eric, Iraguha Hadji, Essomba Léandre Onana, Moussa Camara.
APR FC XI: Ishimwe Pierre, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick na Byiringiro Lague.
UMUSEKE.RW
Barabimenyereye ko ari ba petit frere
Nabagore bacu barabizi cyane.
Amazi abana babo bayoze