Amavuta y’indege akomeje kubura mu Burundi ku buryo byatumye ingendo zimwe zisubikwa ndetse bimwe mu bigo bitwara abagenzi mu ndege biteguza ko mu gihe Leta itacyemura icyo kibazo mu maguru mashya habaho gufunga imiryango.
Ni nyuma y’uko kuwa 17 Ukuboza 2022 Ishyirahamwe Intel pétrole ritangaje ko amavuta y’indege yabaye iyanga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Melchior Ndadaye.
Iri shyirahamwe rivuga ko ryahuye n’ikibazo cy’ingutu ku isoko ryaguragaho aya mavuta mu bihugu by’amahanga bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku bakiriya babo mu Burundi.
Intel pétrole ifite isoko ryayo mavuta mu Burundi ikomeza itangaza ko mu bubiko bwabo bafite amavuta y’indege macye cyane, ku buryo bari mu biganiro n’abo basanzwe bakorana kugira ngo icyo kibazo gicyemuke.
Iri shyirahamwe rigira riti ” Mu minsi irindwi iri imbere guhera uyu munsi ntituzashobora kongeramo amavuta indege kugeza igihe ibintu bizagarukira mu buryo.”
Amakuru yizewe agera k’UMUSEKE aturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura avuga ko bafite ubukene budasanzwe bw’amavuta y’indege.
Iki kibazo kikaba cyaratangiye kugaragara kuva ku wa 17 Ukuboza 2022 aho ingendo nyinshyi zasubitswe kubera kubura amavuta y’indege.
Kuri uwo munsi Kompani ya Kenya Airways indege yayo yabuze amavuta ayijyana i Nairobi biba ngombwa ko inyura i Kigali, ihabwa amavuta ibona gukomeza urugendo.
Zimwe muri Kompanyi zivuga ko zabuze amavuta ahagije kugira ngo zikore ingendo zigasaba Leta gukora iyo bwabaga iki kibazo kigacyemuka.
Ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kimaze igihe mu Burundi aho hari na zimwe muri Station zicuruza Lisansi zafunze imiryango.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko hari agatsiko k’ibikomerezwa karahiriye guhirika ubutegetsi binyuze mu gutindahaza ubukungu.
Avuga ko ako gatsiko kari ku isonga mu bituma ibikomoka kuri Peteroli bibura mu Burundi mu rwego rwo kumwangisha abaturage ndetse no gusiga icyasha ubutegetsi bwe mu mahanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Kuyobora ntago ari kintu cyoroshye!