Imikino

Amavubi U23 yakoreye imyitozo ya Mbere i Bamako

Uyu munsi ku wa 26 Ukwakira, 2022 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru abatarengeje imyaka 23 bakoze imyitozo yabo ya mbere. Ni ikipe yageze mu gihugu cya Mali ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira. Bahagurutse mu Rwanda bagiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Ingimbi z’u Rwanda zakoreye imyitozo ya Mbere muri Mali itegura umukino wo kwishyura

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, banditse bavuga ko Amavubi U23 yakoze imyitozo ya mbere.

Bagize bati “Kuri utu wa Gatatu Amavubi, Amavubi U23 yakoreye imyitozo ya mbere muri Mali. Bayikoze guhera 16H00 zo muri Mali(18H00 ku isaha yo mu Rwanda) kuri Stade Modiba-Keïta.”

Bari kwitegura umukino uzabahuza mu mpera z’icyi cyumweru tariki 29 Ukwakira. Uzaba ku isaha ya saa 17H00 yo muri Mali bizaba ari (19H00 ku isaha yo mu Rwanda).

Bari gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha. Mu mukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Mali igitego 1-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya ku giteranyo cy’ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro. Icyo ni cyo kizahuriramo ibihugu 14 bizishakamo 7 hakiyongeraho na Maroc ya munani izacyakira bigakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 mu batarengeje iyo myaka.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda asabwe n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru kuzitwara neza bagatsinda Mali ubundi ibindi bisigaye bakabibaharira nk’ubuyobozi.

Bakoze imyitozo itagoranye
Abasore bambariye urugamba
Hakizimana Adolphe niwe munyezamu wa Mbere w’iyi kipe
Abatoza bombi bajyaga inama y’uko bazakinisha abakinnyi bajyanye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button