Saa 15:42’, isaha itazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda ubwo bakiraga indahiro ya Perezida Paul Kagame bongeye kwitorera ku majwi 99,18%, akaba yabizeje ko bazakomeza gufatanya nk’uko byakomeje kubaranga, ati “Icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”
Ni umunsi wari utegerezanyijwe amatsiko menshi, ku Banyarwanda batahwemye kugaragariza Perezida Paul Kagame ko ari we muyobozi uhwanye n’amahitamo yabo, ndetse bakabigaragariza mu kumuhundagazaho amajwi mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, yasize bamutoye ku gipimo gisatira 100%.
Umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye barenga 20, baturutse mu mfuruka zose z’Umugabane wa Afurika, ndetse n’abandi Banyacyubahiro barimo abayoboye Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abigeze kuba Abakuru b’Ibihugu.
Ku isaaha ya saa cyenda na mirongo ine n’ibiri (15:42’), Perezida Paul Kagame wari ufashe ku ibendera ry’u Rwanda n’ukuboko kw’imoso, yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri Manda y’imyaka itanu, ikaba ari na yo ya mbere nyuma y’uko Itegeko Nshinga rihinduwe, imyaka ya manda ikagirwa itanu ivuye kuri irindwi.
Mu birori byari binogeye ijisho, Perezida Paul Kagame amaze kurahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yanamushyikirije ibirango by’Igihugu, Ibendera n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na we amushyikiriza inkota n’ingabo, nk’ibimenyetso by’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda byo kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Mwakunze kuvuga ngo ‘ni wowe’ ariko si ndi njyenyine
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, bakamutora, ndetse ko babigaragaje mu bihe bitambutse birimo ibyo kwiyamamaza, ndetse n’ibikorwa by’amatora, byaranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda.Ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera Umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”
Perezida Kagame kandi yashimiye abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori, yaba ari abaturutse mu Bihugu bya hafi ndetse n’abaturutse mu bya kure.
Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, u Rwanda rwashyizeho politiki ishingiye ku kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenywe n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere bukabiba amacakubiri mu Banyarwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho muri iyi myaka 30, byagezweho kubera imikoranire y’Abanyarwanda n’abayobozi babo, by’umwihariko umuyobozi wabo bihitiyemo.Ati “Mu bihe byo kwiyamamaza twumvaga kenshi ya ntero yagira iti ‘ni wowe’, ariko mu by’ukuri si njye njyenyine, ahubwo ni mwebwe ni twese, namwe.”
Yavuze ko ubu igisigaye ari uguhanga amaso ibiri imbere, ubundi ubu bufatanye bwakomeje kuranga Abanyarwanda, bugakomeza kubageza ku bindi bifuza kugeraho
Ati “Ubu rero tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho, ariko tuzageraho mu myaka iri imbere. Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze?”
Ibi kandi kuba Abanyarwanda babitekereza, ntabwo byaba ari ukwigerezaho, kuko ibyo bashoboye mu bihe bitambutse byari bigoye, bishimangira ko ntacyo batageraho kandi ko icyatuma babigeraho kigishinze imizi.Ati “Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora. Icy’ingenzi muri byose turi hamwe turi umwe.”
Yongeye kwizeza Abanyarwanda ko icyizere bamugiriye azakomeza kukigenderaho, kandi ko yizeye ko n’ubundi bazakomeza kukimushyigikiramo bakanamufasha kuzuza inshingano bamuhaye.Ati “Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Hari byinshi tugomba gukomeza gucyemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”
Umukuru w’u Rwanda yizeje Abanyarwanda ko umugisha u Rwanda rufite, uzakomeza gushoboza abarutuye kugera ku byo bifuza kugeraho, kandi buri wese abigizemo uruhare, ndetse n’umusaruro wabyo ukazakomeza kugera kuri bose.