Inkuru NyamukuruMu cyaro

Amatara acanira Umujyi wa Muhanga amaze amezi atatu yarazimye

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga, bavuga ko hagiye gushira amezi 3 amatara yo ku muhanda ataka bakavuga ko bibateza umutekano mukeya biturutse ku bujura.

Ayo mu Kibiligi baheruka kuyacana mu kwezi kwa 5

Bamwe mu batuye mu Kibiligi, Ruvumera n’aho bita mu Giperefe mu Kagari ka Gahogo n’Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko bari mu kizima kigiye kumara amezi 3.

Aba bakavuga ko uyu mwijima utuma abajura babambura ibikoresho birimo telefoni ngendanwa, ibikapu amafaranga n’ibindi baba bavanye mu isoko.

Bagasaba Ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) muri aka Karere ko bwasana ayo matara aho baca n’aho batuye hakongera kubona.

Bucyedusenge Alodie ati “Ubuyobozi budukize ibisambo kuko byitwkira umwijima bikatwambura ibyacu twaruhiye.”

Uyu muturage yavuze ko ribwo bwa mbere iki kibazo cy’umwijima kibayeho mu minsi igera ku mezi 3 amatara ataka.

Yavuze ko ubwiza bw’uyu Mujyi bugaragara neza ku manywa hagera nijoro bukaba akarusho.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko amatara acanira Umujyi yazimye bitewe na ‘transfo’ yahiye akavuga ko byahuriranye nuko Ingengo y’Imali y’Akarere yari hafi gusoza.

Bizimana avuga ko Rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gusana amatara acanira Umujyi avuga ko ryari ryarangiye.

Ati “Tugiye gusimbuza iyo transfo yahiye tugure indi nshya, Dutegereje igisubizo REG izaduha kuko niyo ibifite mu nshingano, kandi Akarere kemeye kuyishyura mu bushobozi gafite.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari andi matara yo ku muhanda mugari yazimye batangiye gusimbuza bahereye ahitwa muri Rugeramigozi bakaba bageze ku matara ari imbere ya Gereza ya Muhanga.

Gusa akavuga ko iki gikorwa cyo gusana amatara gikomeje kugera mu ahitwa mu Cyakabiri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari itsinda ry’abatekinisiye Ikigo cyohereje kugira ngo bagenzure inyigoAkarere kakoze mbere yuko batanga ibikoresho.

Transfo ebyiri ni zo muri uyu Mujyi zimaze gushya, gusa Akarere kavuga ko kagiye kugura imwe muri izo gakurikije amafaranga kateganyije mu ngengo y’Imali yako.

Amatara acanira Umujyi amaze amezi 3 ataka
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

igitekerezo

  1. Amezi 3 !!!iyo bigiye mwitangaza makuru ntibabura ibyo basubiza harya hariya bambuye wamubyeyi byararangiye ko nabonye bahashyize inkingi nkiza étage buriya nibyobikoresho bavugaga!!!gusa uwahahawe yagombabaga kuhabona Gitifu arakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button