Irushanwa ry’amagare riri muri atatu asoza umwaka wa 2022 ryiswe ‘Musanze Gorilla Race’, ritegerejwemo abakinnyi bafite amazina manini muri uyu mukino mu Rwanda.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy], rikomeje gutegura amarushanwa atandukanye agamije gutegura no gukarishya abakinnyi b’uyu mukino.
Gorilla Race 2022, ni isiganwa ribanziriza irya nyuma muri atatu agomba gusoza uyu mwaka, riteganijwe ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, rikazakinirwa mu mihanda isaba gukoresha ubwenge na tekinini yo mu Akarere ka Musanze, cyane ko bamwe mu bakinnyi bazarikina ari ho bavuka.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko hari hashize ukwezi hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Musanze, azatuma iri siganwa ribaho nibura kugeza mu myaka itatu iri imbere.
Biteganijwe ko iri siganwa rizakinwa n’abo mu makipe yo mu Rwanda arimo 11 asanzwe ari abanyamuryango ba Ferwacy, atatu ya UCI Continental n’andi yatumiwe, mu gihe kandi hari abakinnyi bazakina ku giti cyabo.
Amakipe y’abanyamuryango ba FERWACY ateganijwe ni; Benection Club, Fly Cycling, CCA, Kigali CC, Kayonza Young Stars, Karongi, Bugesera CT, Les Amis Sportif, Nyabihu Cycling, Muhazi Cycling Generation na Cine Elmay.
Amakipe ya UCI Continental ateganijwe ni; Benediction Ignite, May Stars na Pro Touch, mu gihe amakipe yatumiwe ari; Musanze Cycling Team, Twin Lakes Academy, Rukali Cycling Team na IMPEESA.
Abo mu cyiciro cy’abangavu bazasiganwa ahareshya n’ibilometero 73, bazakoresheje imihanda ya Bisate – Ku magare – Younde – Byangabo, bagarukire kuri Nyirantarengwa, berekeza kuri Kalisimbi – Route Pavee – Nyamagumba bagarukire i Nyakinama, nyuma bazenguruke ibice by’Umujyi wa Musanze, basoreze kuri Virunga Hotel.
Mu byiciro by’abagore n’ingimbi, bazasiganwa ahareshya n’ibilometero 87, aho bazanyura mu mihanda imwe n’iy’abo mu cyiciro cy’abangavu, bakarenzaho kuzemguruka kabiri (2Laps) Urugendo rwo kuva kuri Restaurant Touristique kugera kuri Snow Hotel.
Abakoresha amagare asanzwe bazakinira mu mihanda ya Virunga Hotel – Matheus – Snow Hotel – Energy Radio – Sonrise School – Fatima – Energy Radio – Isoko rya Carriere – Rwanda Revenue Authority – Virunga Hotel.
Gukomera kw’iri siganwa birashingira ahanini ku kuba imihanda rizakinirwamo irimo ibice bisaba imbaraga byo kuzamuka nko ku musozi wa Kabaya, Imihanda y’Ama-Pavee ahitwa kuri Kalisimbi ndetse n’ibice bitambika byinshi bizaba kugenzura neza isiganwa, byiyongera ku makorosi akomeye azwi mu Majyaruguru y’ u Rwanda.
Ahazakinirwa isiganwa hubatse ishuri ry’amagare rya Africa Rising Cycling, aho abakinnyi benshi baba barigeze gukorera imyitozo ndetse ni Musanze ni kamwe mu turere dukomokamo abakinnyi benshi b’amagare.
Uretse ibyo kandi, iri siganwa ryitezweho kugira uruhare mu mahitamo y’umutoza w’ikipe y’igihugu ku bakinnyi bazakoreshwa mu isiganwa rikomeye rya La Tropicale Amissa Bongo 2023 rizabera muri Gabon muri Mutarama 2023.
Umujyi wa Musanze usanzwe uzwiho kwakira amasiganwa y’amagare kenshi, kuko kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego mpuzamahanga mu 2009 ihanyura buri mwaka.
Muri Tour du Rwanda ya 2023 itaganijwe muri Gashyantare, Abanya-Musanze bazareba uduce dutatu twa Huye – Musanze, Musanze – Karongi na Rubavu – Gicumbi.
UMUSEKE.RW