Umunyamakuru wa B&B Umwezi, Uwimana Clarisse n’umugabo we, Kwizera Bertrand basezeranye imbere y’amategeko.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Akarere ka Gasabo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi.
Ibi bibaye nyuma y’aho tariki 19 Kamena 2022, Kwizera yari yashyize ivi hasi maze asaba Clarisse kuzamubera umugore w’isezerano undi abyemera adatekereje Kabiri.
Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 3 Nzeri 2022 nk’uko bigaragara mu butumire basangije inshuti n’abavandimwe.
Uwimana Clarisse abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye cyane kuba yasezeranye mu mategeko n’uwo yihebeye.
Ati “Byemewe n’amategeko.”
Uyu munyamakuru yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Radio&TV Flash, Radio&TV10, Contact-FM na B&B Umwezi akoraho ubu.
UMUSEKE.RW
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.