Imikino

AMAFOTO: Ikipe y’Igihugu ya Handball yeretse Abanya-Kigali igikombe yakuye Nairobi

Nyuma yo kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yatambagijwe mu mihanda ya Kigali yishimira igikombe cya IHF Trophy yegukanye igikuye i Nairobi muri Kenya, kimaze iminsi gihuza amakipe yo mu karere ka gatanu.

Ikipe y’Igihugu ya Handball U20 yatambagijwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gukura igikombe muri Kenya

Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, ubwo yari ikubutse muri Kenya aho yegukanye IHF Trophy.

Izi ngimbi zahise zaitemberezwa mu mujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka yabigenewe ifunguye hejuru, imaze kumenyerwa mu gutembereza abantu Umujyi wa Kigali mu ijoro, muri gahumda izwi ka Tembera u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 39-37, ihita inabona itike yo kuzakina imikino ya IHF Trophy Africa.

Iyi kipe yari yajyanye na barumuna babo batarengeje imyaka 18, ariko bo ntagikombe yatwaye kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Igihugu y’ u Burundi.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwegukana iri rushanwa nyuma yo kuritwara mu 2018 na 2019.

Beretse Abanya-Mujyi ko bitwaye neza muri Kenya
Batambagijwe Umujyi wa Kigali bishimira ibyagezweho
Abafana baje kwifatanya mu byishimo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button