ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAFOTO: Amavubi U23 yatangiye imyitozo

Mu kwitegura umukino ubanza n’uwo kwishyura mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yatangiye imyitozo iri gukorera i Huye.

Amavubi U23 yatangiranye imyitozo ibyishimo

Iyi myitozo ya Mbere ititabiriwe n’abafana, yari iyo kugorora imitsi y’abakinnyi. Biteganyijwe ko aba basore bazamara icyumweru bitegura Mali mu mukino uteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2022.

Umutoza mukuru w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves afatanyije n’umwungiriza we, Gatera Moussa, bafite akazi gakomeye ko gusezerera Mali mu ijonjora rya Kabiri mbere yo guhura na Sénégal.

Abakinnyi bakoze imyitozo ntibarimo ab’ikipe ya APR FC bazasanga bagenzi babo mu mwiherero nyuma yo gukina umukino w’ikirarane aya makipe yombi afitanye kuwa Mbere tariki 17 Ukwakira.

Abakinnyi batatangiranye imyitozo na bagenzi babo harimo batanu ba APR ari bo Ishimwe Jean Pierre, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Anicet na Niyonshuti M.Hakim. Biteganyijwe ko bazasanga abandi mu mwiherero tariki ya 17 Ukwakira nyuma yo gukina na Police FC umukino w’ikirarane.

Mu bakinnyi bari bahamagawe mu mikino ibiri yabanje umutoza mukuru w’Amavubi yakoze impinduka ebyiri. Kuri iyi nshuro yahamagaye Habimana Glen ukina mu gihugu cya Luxembourg mu ikipe ya Victoria Rosport, undi ni Mugisha Désire usanzwe ukinira ikipe ya Vision FC. Aba bombi baje basimbura Twagiramungu Simon na Ngabonziza Guillain.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa tariki 29 Ukwakira, ukazabera i Bamako muri Mali.

Rwasamanzi Yves yatangije imyitozo itegura Mali
Abasore buri wese ariteguye
Buri umwe ameze neza
Hoziyana Kenedy mu myitozo
Gatera Moussa niwe wakoreshaga aba bakinnyi
Abasore bakoze imyitozo ya Mbere itegura Mali

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button