ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAFOTO: Abarimo Knowless bakoreye Bridal Shower Clarisse Uwimana

Umunyamakuru wa B&B Umwezi, Uwimana Clarisse yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi n’abarimo umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless.

Knowless ari mu bakoreye Bridal Shower Clarisse

Nyuma yo gutangaza amatariki y’ubukwe bwe n’umugabo we, Uwimana Clarisse yasezeweho na bagenzi be barimo inkumi n’abagore bubatse.

Mu birori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower”, uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda, yari ashagawe n’inshuti ze zirimo n’umuhanzi Butera Knowless usanzwe ari inshuti ye.

Tariki 18 Kanama 2022, uyu munyamakuru na Kwizera Bertrand Festus, basezeranye imbere y’amategeko ko biyemeje kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 3 Nzeri 2022 nk’uko bigaragara mu butumire basangije inshuti zabo.

Clarisse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Inkumi zaje kumusezeraho mu birori bibereye ijisho
Ururabo rwari ku rundi rwego
Uwimana Clarisse yari yambaye ikanzu nziza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ndabona inkumi zari zabukereye nkizifite ubushyuhe.Ariko inkumi zikunda kurongorwa pe,kandi birazishajisha zigakecura vuba zikazima nk, umuriro neza.Gusa mujye mwishimira ubukumi bwanyu nutarazana iminkanyari kuko biba biteye agahinda iyo wibutse ubukumi bwawe

    1. hhhh ubushyuhe bwo ni icyorezo, ibibuno n’ibibero bibereye ijisho! Umenya Kabera atarahawe amakuru ku gihe ntihari kuburamo abatabwa muri yombi!!!

  2. Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button