ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yashyize hanze ifoto igaragaza ko akuriwe ndetse yitegura kubyara mu minsi iri imbere.

Ifoto Aline yashyize kuri watap status ye igaragaza ko yitegura umwana

Uyu muhanzikazi mu ndirimbo z’Imana uri mu bakomeye mu Rwanda ku ifoto yashyize hanze yavuze ko “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Aline Gahongayire w’imyaka 35 y’amavuko nyuma y’uko ku wa 28 Ugushyingo 2017 atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we, yafashe igihe cyo kubanza gutuza.

Ku wa 15 Mutarama 2022 kuri Radiyo y’igihugu yatangaje ko ari mu nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi.

Icyo gihe yagize ati “…Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi ntabwo bigomba kugarukira aho.”

Yakomeje agira ati “Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo] inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”

Ubwo yabazwaga ijambo yabwira umukunzi we yagize ati “Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”

Ifoto ya Aline Gahongayire afashe kunda n’ibyishimo byinshi atanga aka “Bizous” yayishyize kuri Status ya watsaap ye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ahagana saa 21:30.

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakomeje kwifuriza uyu mukozi w’Imana kugira ibihe byiza.

Hari abandi bari gutambutsa ubutumwa bwibaza ukuntu umukozi w’Imana abyara nta mugabo afite mu buryo bwemewe gusa bari gusubizwa ko “Umwana ari umugisha kandi aryoha.”

Ntibizwi neza ko uyu mukunzi we bikekwa ko ari umunyamahanga yaba ariwe bagiye kubyarana uyu mwana cyangwa ari undi babashije gukorana igikorwa cy’urukundo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 26

    1. Aline avuga ko “aririmba indirimbo z’Imana” kandi akavuga ko ari umurokore.Muli Matayo 15:8,Imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo,nyamara umutima wabo uri ahandi”.Baliya bavuga ko baririmbira Imana,biba bishakira kumenyakana n’amafaranga.Juliana Kanyomozi wa Uganda,uvuga ko “aririmba indirimbo z’Imana”,ahora abyara.Bosebabireba nawe ahora afatirwa mu busambanyi.N’abandi benshi.

      1. Baramaze! Iyo babyaye bikurebaho iki, hari uwagusabye pampers? Menya ibyawe, mujye mugabanya ubutiku no kwigira ba bamenya.

  1. Kuririmba indirimbo zo kuramya Imana ukanaba icyamamare ntibikuraho ko umuntu ashobora no kubikora akanasambana. Imana ijye idufasha tu

  2. hhhhhhh Umva ntibizoroha pe harigihe buriya yabonye gutegereza atabivamo gusa Ntibijyanye no kwitwa umukozi w’Imana pe

  3. Apfa kuba atabikoranye n’umuntu utari “Umurokore”, kuko ubwo yaba ajugunyiye imbwa umugati w ‘abana abantu. Niko njya numva bivugwa bityo n’abiyita abarokore!!

  4. Sha iyi Mana izabaza abantu byishi pe kd nago arurwumwe mutamuseka ejo bitazababaho ahubwo mumusegere asubire mumurimo wimana

  5. Nabonye numirwa egoko umukozi w’Imana??!!!!!! Ikinyendaro ngaho nimubihuze!!!!!utu bisou kumusozi ngo nundi wese yagenda akakira? Ehhhhhh akaryanira mwihurura karamutamaje wasanga ari numunyonzi wamumaze akariryiriryi!ntagishongore cy’umugore koko.

  6. IMiGANI28:9 havugango uwiziba amatwi ngo atumva amategeko gusengakwe ni ikizira gusa bavuga imana kumunwagusa

  7. Reka dutegereze icyo ijwi ry’Imana rizamuvugaho. Wasanga yarasamye ku bwa Roho Mutagatifu cg Mwuka wera akazatubyarira umucunguzi. Nigenderaga gahoro gahoroooo!

  8. Ooooh byiza cyane ku mugisha uhebuje Imana ihaye Aline. Ni byo rwose nabe umubyeyi, Nyagasani namushumbushe ndibuka agahinda kenshi yapfushije umwana.

  9. Mumuhe amahoro, ubutungane bw’umuntu ni hagati ye n’Imana yamuremye. Ibyo rwose nta wundi muntu bireba. Nimwiririre mwe n’abana banyu, ibye mubiharire Imana. Umumalayika namubanze ibuye.

  10. @Iganze ,ese Imana ifite ubundi bwoko bw’ibyaha twe tutabona ku buryo gusambana byemewe!!!gusambana byabaye icyorezo mu Rwanda uzabirebere ku bakobwa b’abangavu babyara ibinyendaro,urebe za lodge,urebe imyambarire y’abagore n’abakobwa ,gukuramo inda byabaye itegeko ryemewe na Leta ,iki kintu cyo gukuramo inda kizatuzanira akaga ku gihugu ndabarahiye Abantu bakabikoze ku giti cyabo ariko leta ntibyemeze ,Kuko mwibuke igihugu cyacu Rudahigwa yagituye Christu umwami,wabyemera utabyemera abashyigikiye Aline Gahongayire Ni musome Abanyakolosi 3,1-18 aho muzabona imibereho ya muntu w’igisazira ,ubwiyandarike,ubusambanyi,irari,ibyifuzo bibi,ubugugu,irari,ubwibone bya bindi byo kwifotoza ngo uratwika uteye neza si byo ,gusa abaca imanza namwe Imana yabavuzeho muri Yakobo 4,11-12 iti uri inde ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza ?

  11. @Iganze , umuntu wabatijwe akwiye gutandukanya icyaha n’igisa nacyo n’inzika z’Imana mwishyigikira amafuti gusa Gahongayire si uwo kujugunya ariko yarahrmutse mwimushima Kuki ntatanze urugero rwuza ku bana b’abakobwa, ese Imana ifite ubundi bwoko bw’ibyaha twe tutabona ku buryo gusambana byemewe!!!gusambana byabaye icyorezo mu Rwanda uzabirebere ku bakobwa b’abangavu babyara ibinyendaro,urebe za lodge,urebe imyambarire y’abagore n’abakobwa ,gukuramo inda byabaye itegeko ryemewe na Leta ,iki kintu cyo gukuramo inda kizatuzanira akaga ku gihugu ndabarahiye Abantu bakabikoze ku giti cyabo ariko leta ntibyemeze ,Kuko mwibuke igihugu cyacu Rudahigwa yagituye Christu umwami,wabyemera utabyemera abashyigikiye Aline Gahongayire Ni musome Abanyakolosi 3,1-18 aho muzabona imibereho ya muntu w’igisazira ,ubwiyandarike,ubusambanyi,irari,ibyifuzo bibi,ubugugu,irari,ubwibone bya bindi byo kwifotoza ngo uratwika uteye neza si byo ,gusa abaca imanza namwe Imana yabavuzeho muri Yakobo 4,11-12 iti uri inde ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza ?

  12. Uwibwirako ahagaze yirinde atangwa. Ngaho utagira icyaha namutere ibuye . Ahubw Imana imuvirire neza azibonere umwana wee ari muzima kuko imitongero yanyu ahhhhha burya kuko uwafashe niwe gisambo. Mbega abacamanza dufite muriyisi ubuse ijiru rinyura kumarembo yanyu twarikandagiramo raaa

  13. Ese aho ntiwasanga Gahongayire mu byo yapfuye n’umugabo wa mbere bigatuma batandukana burundu harimo ubusambanyi cyane ko impamvu nyakuri itashyizwe hanze (kandi nibyo byiza ku muryango nta mpamvu yo kujyana mu itangazamakuru icyo abashakanye bapfuye)? Gusa tumwifurije kwibaruka neza agaheka akaberwa cyane ko arimo gukura atazarinda acura nta mwana mu gihe wenda amwifuza cyane. Iyi foto ye yabaye integuza ngo azabyare abantu barabyakiriye ntibazirirwe batanga “comments”.

  14. Ariko abantu mwabaye ute Koko? Abure gushima Imana yaguye umuryango we ahubwo mwashize muca imanza. Ninde wanga umwana? Usibye kumubura nahubundi umugisha wambere numwana. Proud of you alga wacu hashimwe Nyagasani wagukuyeho igitutsi cyo kwitwa ingumba kandi warigeze kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button