Andi makuruInkuru Nyamukuru

Akavuyo ko gusaba amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’umurengera kashakiwe umuti

Minisiteri y’Uburezi yasohoye icyemezo cyo  kuringaniza amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, n’amashuri afatanya na Leta kurera.

Dr Valentine Uwamariya Minisitiri w’Uburezi

Mu yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni Frw 19, 500 ku munyeshuri wiga ataha, ku gihembwe, uwiga aba mu kigo ni Frw 85,000 ku gihembwe.

Mu mahuri y’incuke n’abanza umwana wiga mu mashuri ya Leta n’afatanya na yo kurera azigira ubuntu. Umubyeyi azasabwa Frw 975 y’ifunguro.

 

Iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya Mbere uyu mwaka (2022-2023).

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yaho Minisitiri w’Intebe ku wa 01 Kanama uyu mwaka, yabazwaga n’Abadepite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyakomeje kuba inzitizi mu mashuri. Ni nyuma y’ingendo Abadepite bakoze mu baturage bakagezweho iki kibazo.

Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira muri Nzeri uyu mwaka hazaba hashyizweho amafaranga y’ishuri angana ku mashuri yose.

Yagize ati “Ibyo rwose birakemuka muri iyi ntangiriro y’umwaka w’amashuri ku buryo umwana wiga mu mashuri ya leta mu Rwanda ariha amafaranga runaka ku mwaka.”

Minisitiri w’Intebe yaavuze kandi ko ibijyanye n’imitangirwe y’agahimbazamusyi na byo bizashyirwa ku murongo hakajyaho amafaranga ibigo bitagomba kurenza.

Uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo gukumira ibyatumaga ababyeyi basabwa amafaranga y’umurengera.

Soma neza ibyo amabwiriza avuga:

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 8

  1. Tuzabishima ari uko bishyizwe mu bikorwa.Kuko hari ibyemezo bifatwa ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi cyane cyane kubera kubura ubikurikirana ku buryo buhoraho.

  2. Turashaka kwihanangiriza zimwe muri Komite z’ababyeyi, aho usanga Perezida wa Komite y’ababyeyi yarabaye incuti magara y’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, ugasanga mu gihe cy’inteko rusange arimo gutura imbere y’ababyeyi ibyemezo yumvikanyeho n’umuyobozi w’ikigo akabahatira kubyemeza kandi bibangamye. Ndetse hanagira umubyeyi ushaka gufata ijambo ngo agire icyo abivugaho akarimwima.

  3. IKIBAZO NUKO HARAHO USANGA AYA LETA ARI MAKE KDI NAFASHWA NA LETA NTAYO
    BIGATUMA ABANTU BAHENDWA BAJYANA ABANA MURI PRIVET SCHOOLS
    GUSA KUKIJYANYE NIMIRIRE HO SINZI PEE!MWIBUKE IBICIRO KWISOKO

  4. Byiza cyane! Leta itanga capitation grant bazayikoreshe mu guhahira abana bo mu Mashuri abanza n’ay’incuke kuberako bo nta mafaranga y’ishuri basabwa. Ariya 975 frw bazayahembemo abakozi bafite n’inkwi. Gusa muri 9YBE &12YBE sinzi ko bazabasha kwigondera ariya 19500frw bazarebe uko babashyiriramo imiyaga bagabanyeho make.

  5. Nibyiza kuba ibyo byemezo leta yabitekerejeho kandi inabitangaza ngo bishyirwe mubikorwa ariko hari imbogamizi nkuko byagenze muminsi yashize aho leta yagabanyaga 30% hari ibigo byayagabanije ariko ugasanga ntabwo abana bose mukigo bishyura amafaranga angana nabyo bisuzumwe harebwe icyakorwa kuko bigaragara nabi pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button