ImikinoInkuru Nyamukuru

Adil Erradi yahagaritswe muri APR

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umunya-Maroc utoza iyi kipe kubera amagambo aherutse kuvugira mu itangazamakuru.

Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi muri APR

Amakuru UMUSEKE ukesha umunyamakuru, Sam Karenzi, avuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marines FC ku munsi wa Gatanu wa shampiyona.

Kuri ubu abakinnyi ba APR FC bahise berekeza i Shyorongi mu mwiherero bitegura umukino w’ikirarane iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.

Inshingano zo gutoza zahise zisigaranwa n’Umutoza wungirije, Ben Moussa.

Uretse kuba Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi, andi makuru avuga hashobora kuba hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’umutoza ukomoka mu Bufaransa nk’umusimbura we.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’Umunyamabaga Mukuru wa APR FC kuri aya makuru, ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Ibi byose bibaye nyuma y’amagabo uyu munya-Maroc yatangaje, ubwo yibasiraga abakinnyi akavuga ko bamwe batakimwumva ndetse batacyirangira n’ikipe.

Adil ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma muri APR FC

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Nibamuhe cash agenda 23.000.000 fr x 21 mois. # 483.000.000 fr rwandais, kuko afite contrat yi myaka 2. Amategeko ya fifa niko avuga, ikindi gushaka umutoza utarasezera uwa mbere nabyo sivyo. Abonye cash zo gushakisha L A kuko yari atarayibona.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button