ImikinoInkuru Nyamukuru

Adil Erradi mu ihurizo rikomeye

Umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhammed, avuga ko abakinnyi b’iyi kipe batagikina nk’ikipe.

Umutoza Adil Erradi bikomeje kwanga

Kuwa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022, ikipe ya Bugesera FC yikuyeho icyasha itsinda APR FC ibitego 2-1.

Muri uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, ikipe y’Ingabo yabanje igitego yatsindiwe na Nshuti Innocent ariko birangira iwutakaje.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Adil Erradi yavuze ko nanubu atazi icyo abakinnyi b’ikipe abereye umutoza babaye kuko batagikina nk’ikipe.

Ati “Ntabwo nzi icyahindutse hagati y’umukino wa Rwamagana n’uw’uyu munsi (ku wa 5). Ubona ko batameze neza mu mutwe n’ubushake bwo gukina nk’ikipe buri hasi.”- Adil utoza APR FC.”

Gusa abasesengura kandi bazi neza ibya APR FC, bavuga ko umubano w’uyu mutoza na bamwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe, utameze neza, bikaba byaba impamvu yo kuba batiteguye kwitangira ikipe.

Adil mu myaka itatu amaze muri APR FC, yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona. Mu marushanwa Nyafurika, yasezerewe Kabiri ikipe itarenze ijonjora rya Mbere, isezererwa rimwe igeze mu ijonjora rya Kabiri.

Mu rwambariro rwa APR FC ntabwo bimeze neza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Izo shampiyona zivugwa uyu mutoza yatwaye mujye munongeraho ko harimo 2 za Covid kandi ibyabaye muri iyo Covid ntawe utabizi, hakabamo n’iherutse yibwe Kiyovu bose babireba😁🤪

  2. John kweli buriya KIYOVU yibwe gute? Wavuze ko ubuyobozi bwayo ahari butashakaga igikombe kuko nta kuntu ikipe yaba yenda guterura igikombe ngo nkuriya mukino bagiye gukinira iRUSIZI na Espoir ngo bawutegure kuriya. Ngaho urugendo rugoye, kurara nabi, kwicwa n’inzara, ahaaaaa!
    No muri iyi championat rero ntacyo bateganya kuko ngo icyo bakiniye iminsi 2 bakagitwara Rayon Sport ngo kibahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button