Imikino

Adel Amrouche ashobora kongera gutoza u Burundi

Umunya-Algérie, Adel Amrouche wigeze gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi, ashobora kongera kuyihabwa akayibera umutoza mukuru.

Adel Amrouche ashobora gusubira gutoza u Burundi

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, biratangaza ko uyu mutoza w’imyaka 54 ashobora kongera guhabwa akazi muri iki gihugu.

Ibiganiro byaratangiye hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi na Adel, ndetse amakuru avuga ko biri kugenda neza.

Uyu mutoza yatoje u Burundi kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

Uretse gutoza u Burundi, yatoje amakipe y’Igihugu arimo Kenya, Libya, Botswana na Yemen arimo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka. Andi makipe yatoje, arimo USM Alger, MC Alger, DC Motema-Pembe n’izindi.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button