Inkuru Nyamukuru

Abayobozi b’uBurundi bari mu Rwanda mu biganiro byo gucyura impunzi

Itsinda ry’Intumwa z’uBurundi  kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022,zageze mu Rwanda , mu rugendo rw’iminsi ibiri rugamije gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Abayobozi b’uBurundi bari mu Rwanda baje kuganira n’impunzi ngo zisubire mu gihugu cyabo

Iri tsinda riyobowe  n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu,Umuyobozi  Mukuru Ushinzwe ibikorwa by’impunzi no kuzishishikariza gutaha ku bushake, Guriverineri w’Intara ya Kirundo,Bururi na Kayanza .

Aba bageze ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi bakirwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,CG Gasana Emmanuel,Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,Mutabazi Richard.

Aba bayobozi biteganyijwe ko bahura n’impunzi z’iri mu Mujyi wa Kigali n’iziri mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, hagamijwe kubashishikariza gusubira mu Burundi.

Mu 2015, abarundi barenga 80000 bahungiye mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano cyari gihari, ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, itangaza ko kuva mu 2020  impunzi z’abarundi zasubiye mu gihugu zingana 30.315.

Kugeza ubu izicumbikiwe mu Rwanda zingana 50.329 izinshi ziri mu  nkambi ya Mahama.

AMAFOTO:The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button