Abo ni Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Monastyrsky w’imyaka 42, yari kumwe na Minisitiri wungirije ndetse n’Umunyamabanga we.
Abantu icyenda nibo bivugwa ko bapfiriye muri iyo mpanuka ubwo yatangiraga kugwa iBrovy mu gihe abandi icyenda barimo n’abana batatu bapfuye yageze ku butaka.
Minisitiri Monastyrsky ni we wo ku rwego rwo hejuru upfuye kuva intambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya yatangira.
Umuyobozi Mukuru wungirije ibiro bya Perezida, Kyrylo Tymoshenko, yavuze ko Minisitiri yapfuye yerekeza mu gace kaberamo imirwano.
Nta kiratangazwa cyaba cyateye iyi mpanuka nubwo hari abavuga ko intambara y’Uburusiya ariyo ntandaro.
Umuturage yabwiye BBC ati” Hari igihu cyinshi , nta mashanyarazi Kandi nta matara ku nyubako.”
Andi makuru avuga ko muri iyo kajugujugu yarimo ba Minisitiri batandatu n’abo bakorana batatu.
Minisitiri Wungirije Yevhe Yen yapfuye hamwe n’Umunyamabanga we Lubkovich bakoranaga muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu.
Mbere yuko yimukira muri iyo minisiteri, Yenin yahagarariye guverinoma ya Ukraine mu mahanga.
Tymoshenko yavuze ko imirimo ya Minisiteri itazagira ingaruka ku kubura abayobozi bayo.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu Ihor Klymenko yanditse ku rubuga rwa Facebook ko kajugujugu yari iy’ubutabazi bwa leta bwa Ukraine, mu gihe abandi bayobozi bavuze ko bigaragara ko ari indege ya Super Puma yo mu Bufaransa.
Abana batatu bari mu bapfuye abandi 15 nabo bakaba bari mu bantu 29 batwawe mu bitaro kuvurwa.
Nyuma y’impanuka hadutse inkongi y’umuriro hafi y’ikigo cy’incuke maze abana n’abakozi bimurwa mu yindi nyubako.
Ibisigazwa bya kajugujugu byagaragaye hanze yinyubako yari yafashwe n’inkongi.
Umujyanama wa minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Anton Herashchenko, yatangaje ko abo bagabo uko ari batatu ari inshuti n’abanyapolitiki bakoze kugira ngo Ukraine ikomere.
Umukuru w’akarere ka gisirikare ka Kyiv, Oleksiy Kuleba, avuga ko iyi mpanuka iri y’i Brovary yakomerekeyemwo abantu 29, abandi 18 nabo bahasiga ubuzima.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.Tujye twibuka bible isobanura ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.