Andi makuruInkuru Nyamukuru

“Abasangwabutaka” bo muri Africa bateraniye i Kigali, barasaba Leta z’ibihugu guha umwihariko ibibazo byabo

Abasigajwe inyuma n’amateka bo bazwi nk’ ”Abatwa bo mu Rwanda” bavuze ko kuba ubu badahabwa uburenganzira ku butaka bwo mu mashyamba ari kimwe mu bibadindiza, bavuga ko politiki yo kurengera ibidukikije ari kimwe mu bibabuza uburenganzira, igashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Inama Mpuzamahanga yiga uburyo abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abandi bagira uruhare mu kurengera ibirukikije

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Kane tarikia ya 14 Nyakanga 2022, i Kigali haberaga inama mpuzamahanga ihurije hamwe ibihugu byo muri Afurika birenga 20, yiga uburyo abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abaturage muri rusange barengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira iterambere ry’Abasangwabutaka n’abatishoboye Hope for Communty Development Organisation, Niyomugabo Ildephonse, yavuze ko “Abasigajwe inyuma n’amateka “Abatwa” bo mu Rwanda nta burenganzira ku butaka bwo mu mashyamba bahabwa ndetse ko bagihura n’imbogamizi nyinshi zijyanye na politiki zirengera ibidukikije.

Uyu muyobozi yavuze ko Leta yagakwiye kubatega amatwi bagahabwa uburenganzira kimwe n’abandi kandi bagafashwa kujyana n’iterambere ryabo ariko umuco wabo gakondo udahutajwe.

Yagize ati ”Ukurikije ibihugu bitandukanye, usibye twebwe n’u Burundi, abandi  bose baracyafite uburenganzira ku butaka bwabo bwo mu mashyamba, baracyanabubamo. Iyo urebye na ba Masayi, iyo ugiye muri Cameroun hari abasangwabutaka bakiba mu byanya byabo ndetse n’ubworozi, ndetse n’ibihugu byinshi bidukikije. Ntabwo tuvuga ngo dusubireyo, kurengera ibidukikije ni byiza.

Ariko nk’abantu twabagaho kubera ibyo bidukikije, ariyo gakondo yacu twatakaje ubuzima, twatakaje ibidutunze, twatakaje imibereho. Icyo dusaba Leta zacu ndetse n’izindi muri Afurika ni uko abantu bamaze gutakaza ibyari bidutunze, haba ubundi buryo kugira ngo natwe tubeho.”

Uyu muyobozi yavuze ko gahunda yo kubungabunga ibidukikije ari nziza ariko yababereye umusaraba n’ibyago kuko yatumye abatwa batakaza ibibatunga.

Yagize ati “Kurengera ibidukikije ni byiza ariko kwibagirwa ababibagamo na cyo ni ikindi. Twebwe byabaye ibyago ndetse biba n’umusaraba wo gutakaza ibidutunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko  abasigajwe inyuma n’amateka bagihezwa mu muryango, avuga ko bagakwiye kwigishwa ndetse bagafashwa kwinjizwa mu iterambere bagenda begerezwa.

Ikindi avuga ko  bagakwiye guhabwa ubutaka kandi bagahabwa umwihariko ku mibereho yabo.

Yagize ati “Mu bigega bya Leta, hakagize ibyo tugenerwa, tugahabwa n’amasambu, bwa buryo twabagaho, nk’ubu ndavuga mu rwego rw’ubuzima, ni gake cyane kuzabona abajya kwivuza muri ya mavuriro yateye imbere, kubera ko turacyakoresha uburyo gakondo.”

Yakomeje ati “Baramutse baduhaye uburenganzira ku butaka busimbura bwa bundi, dushobora no kwinjira mu mashyamba tugakurayo imiti isimbura ya yindi tuzi, tukaza tugahinga, dushobora gukora ubworozi bw’inzuki, ubu nta kintu dufite, ntabwo twiriza dufite ikibazo.”

Bambanze Vitari ni umutwa wo mu Burundi akaba ari mu ishyirahamwe ry’abatwa bo muri Afurika yo hagati mu gukoresha neza no kurengera ibidukikije.

Uyu yavuze ko Abatwa bafitanye isano cyane n’amashyamba bityo Leta z’ibihugu zagakwiye kubatega amatwi kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Yagize ati “Amashyamba na twe, navuga ko dusangiye ubuzima kuko kuva kera, tukiyarimo, tukiyakoresha hataraza amabwiriza yo kuyarinda, wasangaga tuyajyamo ngo  dukuremo ibidutunga umunsi ku wundi ariko twebwe tukareba niba tutakwangiza bya bindi twari tuhasanze.”

Yakomeje ati “Nimba hariho amategeko yo kurengera ibidukikije, hariho Leta zafashe izo ngamba, zabanza kwicara zikicarana n’abaduhagarariye, zikareba niba twebwe tutagishoboye kujya muri ayo mashyamba ni gute twafashwa mu bijyanye no kuyarinda. Hari ubumenyi abandi bafite twe tudafite mu bijyanye no kuyarinda.”

Uyu yasabye Leta ko yabaha umwanya n’uburenganzira bwabo kandi imyumvire abantu bafite ku basigajwe inyuma n’amateka igahinduka.

Kugeza ubu  bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka “Abatwa bo mu Rwanda” bavuga ko Leta  itarumva kandi ngo ikemure ibibazo bagenda bahura na byo.

Abasigajwe inyuma n’amateka basaba ko bahabwa uburyo bwihariye bwo kubaho no kubateza imbere

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. BARASHAKA IKIGOTE DISI…Ubu guhiga byakunda?…Kereka muri biriya bihugu bifite amashyamba manini…mu Rwanda nibayoboke ubuhinzi n’ubworozi…bajyane abana mu mashuri…bagendane naho u Rwanda rugeze…ntabwo bakwishinga aba Masai ntibyavamo !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button