NYAMASHEKE: Abaturage 1143 batuye mu ngo 204 ku kirwa cya Kirehe kiri mu Kiyaga cya Kivu mu kagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba, barasaba ubuyobozi bw’akarere ubwato bwabafashaga nk’imbangukiragutabara nyuma y’uko ubwo bari barahawe 2016 bwashaje.
Abaturage batuye iki kirwa bavuga ko iyo umuntu arembye bibagora ku mwambutsa i Kivu ajyanwa kwa muganga.
Bavuga ko bakoresha utwato duto dushobora kubateza impanuka bigatwara n’igihe mu kugeza umurwayi hakurya y’i Kivu.
Nyiranzabandora Josephine agira ati “Ubwato bwarashaje nta ngurane yabwo twabonye, iyo umuntu afashwe dufata ubwato buto tukamugeza kwa muganga bitugoye.”
Munezero Annociata umaze imyaka 37 atuye kuri iki kirwa avuga ko i Kivu nta nshuti kigira ko baterwa ubwoba no kurohama mu gihe batwaye umurwayi kwa muganga.
Ati “Ubwato bwa ambulance twari twahawe bwadufashije igihe gito, bwari imbaho bwarashaje, umubyeyi ajya kubyara bakamutwara mu twato duto, turasaba ubuyobozi ko bwakongera bukadufasha kubona ambulance yacu.”
Ntamushobora Samson uyobora Umudugudu wa Kirehe avuga ko babitse moteri y’ubwo bari barahawe mu mwaka wa 2016.
Ati “Iyo umurwayi arembye tujya gutira, biratugora ushobora kijya kubutira ugasanga nyirabwo yabujyanye mu bindi”.
Si ubwa mbere aba baturage bagaragaza iki kibazo kuko Komite Nyobozi y’Akarere yacyuye igihe yakigejejweho kenshi gusa nticyakemurwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’aba baturage bukizi bwabasobanuriye kenshi inzira banyuramo izabafasha kubona ubundi bwato.
Ubu buyobozi bubakurira inzira ku murima ko nta bundi bwato bazahabwa, bubasaba kwishakamo ibisubizo.
Busaba kandi abaturage kwimuka muri iki kirwa bakajya gutura hakurya y’i Kivu mu masite atandukanye y’imiturire.
Mukankusi Athanasie umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye UMUSEKE ko ” Twabasabye kwishakamo ubushobozi ntabwo buri gihe uko bwajya busaza twajya tubagurira ubundi, ntabwo bagumya gusaba gufashwa barabukoreshaga bagombye kuba barabonye uko bazajya babucunga.”
Akomeza agira ati “Nta bundi buzaboneka nibo bazabwishakamo bakanishyiriraho uburyo bwo kubucunga n’abo bantu bambuka ntabwo bazajya bambukira ubusa. Tunabashishikariza kuza gutura ku masite y’imiturire ari hakuno y’amazi.”