Umuvunyi Mukuru, Mme Nirere Madeleine yasabye ko Ubugenzacyaha bukurikirana bamwe mu ayobozi bo mu nzego z’ibanze bavugwaho gusaba no kwakira ruswa.
Yabigarutseho mu biganiro byahuje uru rwego, abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.
Muri ibi biganiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge babwiye Umuvunyi Mukuru ko bamwe muri ba Mudugudu, n’abayobozi ku rwego rw’Utugari, ko iyo bagiye gusaba serivisi cyangwa bashaka gukemurirwa ibibazo, babasaba amafaranga.
Mukabuderi Xavera umwe muri benshi bavuga ko bakwa indonke na bamwe mu bayobozi, avuga ko inzu ye yasenywe n’ibiza kuva mu mwaka wa 2019, ubuyobozi bumwemerera ko isanwa bunamushyira ku rutonde rw’abandi baturage basenyewe n’ibiza.
Ati: “Nongeye kujya ku Kagari kubibutsa icyo kibazo, SEDO ansaba ruswa sinayitanga, nabo banga kuyisana kugeza ubu.”
Uyu muturage avuga ko atari we wenyine batse ruswa, ko hari n’abandi bagenzi be baririye inka zo muri gahunda ya Girinka, kuko inka nkuru zirimo izihaka bazigurishaga bakarya amafaranga, makeya asigaye bakayaguramo inyana zicutse.
Akavuga ko hari abandi banga gushyira ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa kubera ko batatanze akantu.
Ati: “Ibi bibazo byose bya bamwe mu bayobozi barenganya abaturage bakaba ruswa, nijye wabigaragaje bituma banyijundika ubu nta serivisi bashobora kumpa.”
Yashimiye Umuvunyi wasabye ko ikibazo cye gikemuka, ndetse n’ababigizemo uruhare bose bakaba bagiye gukurikiranwa.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko yanenze abavugwaho iyo myitwarire yo kwakira indonke, asaba RIB ko ikora iperereza mu maguru mashya ibyaha bya ruswa abo bayobozi bakekwaho bakabibazwa.
Nirere avuga ko ikibazo cyo kudakemurira ku gihe ibibazo abaturage no kubasiragiza aribyo bitanga icyuho cya ruswa.
Ati: “Ndasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ryuzuza amakuru abaturage batanze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko abavuzweho iyo myitwarire yo gusaba no kwakira ruswa, bigomba gukorerwa iperereza kugira ngo abaturage badakomeza kuharenganira.
Ati: “Gusa mu bibazo byinshi abaturage bagaragarije urwego rw’Umuvunyi harimo ibyari byarahawe umurongo abaturage ntibabyishimira.”
Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’abaturage bo mu Mirenge 12 yo mu Kadere Karere ka Kamonyi.
Cyakora mu bindi bibazo Umuvunyi yakiriye birimo ibishingiye ku mitungo n’ubutaka bamwe bavuga ko bambuwe n’inzego z’ibanze zitandukanye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
Hakwiye kwiga ikibazo mu mizi aho gushaka umuti w’indwara bahishira. Ikibazo nuko abategetsi bo mu nzego z’ibanze badahembwa kandi bagomba kubaho. Urebye bakorera akazi inzego zibakoreye ariko zo zigahembwa, bo bagatahira aho. Muri make: icyo abaturage bakwa n’izo nzego zidahembwa ni umushahara cyanga agahimbazamushyi. Tubyise ruswa, twakongeraho ko Leta abahamagarira kwaka ruswa. Wikwica Gitera, ica ikibimutera!