Inkuru NyamukuruMu cyaro

Abaturage bahiye ubwoba bwinshi cyane kubera umusore witwa Yadufashije Jean de Dieu wadukanye kugendana intwaro ijoro n’amanywa

Umusore witwa Yadufashije Jean de Dieu uzwi ku izina rya ‘Dodiye’ wo mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka gatsibo, yadukanye ingeso yo kgndanabyummnywa n’oro,bmwmbtugebahatubakavko hgaikishijeuugmo rwe.

Uyu musore akomeje gutungura abantu benshi

Aba baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru, batangaje ko urugomo rw’uyu musore uzwi ku izina rya Dodiye ruteza umutekano muke. Bavuga ko muri iyi minsi ntamuntu wo muri kariya gace ugenda mu nzira wenyine bitewe nuko aba afite ubwoba bwo kwicwa n’uyu musore cyangwa akamugirira nabi mu buryo bunyuranye.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Urugomo n’ubugome by’uyu musore Dodiye biraduhangayikishije cyane.”  Akomeza ati: “Nawe reba umuntu muhura afite ibyuma akakwanjama, akagukubita ndetse akanaguteragura ibyuma kubwo amahirwe Imana igakinga ukuboboko.”

Undi muturage waganiriye na kiriya gitangazamakuru nawe yagize ati “Aherutse gukubita umuturage amuhindura intere hanyuma amujugunya mu rutoki ku buryo ururimi rwe rutabashaga kuva mu kanwa cyakora mbere ubwo yahuruzaga twarabyumvise turamutabara undi nawe atubonye ajugunya hasi.” Ku wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, Yadufashije Jean de Dieu ubwo yageragezaga kwiruka, abaturage bahise bamufata hanyuma bamushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Aba baturage bakaba baramushyikirije ruriya rwego kugira ngo aryozwe ibyo aherutse gukorera umuturage wajyanywe ku Bitaro bya Kabarore nyuma akoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro.

Ikindi aba baturage bagarutseho ni uko akwiye gufungungwa burundu kuko iyo afunguwe aza yakabije ubugome cyane ko ubwo yajyanywaga gufungwa yavugaga ko nagaruka azihorera ku bagize uruhare mu ifatwa rye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button