Imikino

Abatoza bafite Licence D mu Rwanda bashyizwe igorora

Amwe mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira, Ferwafa, agiye kugaragaramo abatoza bafite Licence D bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

ABATOZA bafite LICENCE D

Ubusanzwe abatoza babarizwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, usanga ubwiganze ari abafite Licence A CAF, B CAF na C CAF.

Ibi bituma abatoza bamaze gukorera Licence D batabona umwanya wo gutoza muri ibyo byiciro bibiri kuko abafite iziri hejuru yabo [A,B, C] baba ari benshi kandi akazi ari gake.

Nubwo byari bimeze gutyo, abafite Licence D nabo bagiye guhabwa ubwasisi kuko bemerewe kuzatoza amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu nk’uko byemejwe na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie.

Ati “Mu bisabwa, tuzibutsa amakipe ko abatoza bemerewe kuzatoza mu Cyiciro cya Gatatu, bagomba kuzaba byibura bafite Licence D.”

Uyu mukomiseri yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya Gatatu, izatangira muri Mutarama 2023 ikazakinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 20, ababarizwa mu marerero n’abandi bakina mu makipe y’abato y’amakipe akina nk’ayabigize umwuga.

Edmond Nkusi uyobora Komisiyo y’Iterambere rya ruhago muri Ferwafa
Abafite Lcence D basubijwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button