Inkuru zindiUbuzima

Abatabona baragaragaza icyuho mu Banyarwanda badaha agaciro Inkoni yera

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda baragaza ko hari bamwe bakibahutaza ndetse ntibaborohereza kugenda mu muhanda, bagasaba abantu guha agaciro Inkoni Yera nk’ijosho ryabo.

Abafite ubumuga bwo kutabona bishimira inkoni yera

Ibi babigarutseho kuwa 9 Ugushyingo 2022,ubwo  mu Rwanda hizihizwaga umunsi wahariwe Inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Gato Marcelline yagize ubumuga bwo kutabona ku myaka 7 kuri ubu afite imyaka 30, avuga ko inkoni yera ari ubuzima kuri we gusa abanyarwanda bose ntibarayisobanukirwa.

Yagize ati “Nko mu cyaro abantu ntibaramenya inkoni yera, ndatambuka nyifite bagahurura cyangwa babona hari ikintu ngiye kugonga ntibihutire kuza kumfasha ahubwo bakavuza induru, bakwiye kumenya icyo ivuze ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona. Mu muhanda haracyari abashoferi batuvugiriza amahoni atubuza kwambuka, aho kuba baduha umwanya ngo twambuke umuhanda nta nkomyi.”

Mugisha Jaques ufite ubumuga bwo kutabona akaba na Visi Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko bakigowe no kugenda mu muhanda kuko usanga abashoferi badaha agaciro inkoni yera.

Yagize ati “Ejo bundi nari ndi kwambuka umuhanda noneho utwaye imodoka agaca amarenga ngo mpagarare, ngo mbe ndetse kwambuka, amahire nuko nari kumwe n’umuntu tugenda, niwe wakabanje guhagarara aho kumbwira ngo mbe ndetse, dukwiye kugira imikoranire hagati y’ukoresha inkoni yera n’abatwara ibinyabiziga.”

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty nawe ashimangira ko aho kugirango abantu baborohereze kugenda mu muhanda nk’abatabona, usanga babahutaza ndetse ntibanabafashe cyane cyane kwambuka umuhanga.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi ntibaramenya ko iyo umuntu afite inkoni yera, aba afite ikibazo cyo kutabona, badusanga ku muhanda dushaka kwambuka aho kutuvugisha ngo badufashe kwambuka baratwihorera bakambuka ku buryo uhamara iminota nka 30 kandi abantu bagucaho. Kumva n’amatwi niba umuhanda nta nkomyi ngo wambuke biragoye, ku buryo ushobora kwambuka imodoka cyangwa moto ikaza ikagutwara ubuzima. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko iyo dufite inkoni yera tutabona ndetse rimwe na rimwe tuba dukeneye ubufasha bwo kwambuka nk’imihanda.”

Ibi binashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Kanimba Donathile, uvuga ko nubwo abafite ubumuga bwo kutabona bahohoterwa biterwa n’abashaka kubafasha ariko bakabikora mu buryo butaribwo.

Dr Kanimba Donathile, akomeza avuga ko nubwo hari abahutazwa bafite inkoni yera, bakwiye gufashwa kuzibona kuko bikiri ingorabahizi, ari naho ahera asaba leta kubafasha ndetse zikaba zashyirwa ku byishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Icyuho cy’aho kuzigura nicyo gikomeye cyane, kuko n’umuntu ukwemereye kugufasha ngo ayikugurire iyo adashoboye kubona abantu bazajya kuyigura hanze abura aho ayigurira, ubwo akaba ari ubuvugizi ducyeneye kuri leta yacu. Ubundi buvugizi ducyeneye nuko inkoni yera yajya mu bigurwa ku bwisungane mu kwivuza kuko nayo n’inyunganirangingo nk’izindi, kugeza ubu ibikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ntabwo biboneka kuri mituweli.”

Uretse kuba abanyarwanda batarumva neza guha agaciro inkoni yera, abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ko hakiri n’icyuho mu bikorwaremezo cyane cyane iby’imihanda kuko usanga bitaragera ku kigero gishimishishe cyo kuborohereza kugenda mu muhanda nk’ahousanga inzira z’amazi zidapfundikiye n’ahapfundikiye bagasigamo imyenge bavuga ko hari igihe inkoni iheramo bikaba byateza impanuka.

Uyu umunsi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1964, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu afite ubumuga bwo kutabona. Usanzwe wizihizwa kuwa 15 Ukwakira ariko ukaba warahuriranye no kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro.

Inkoni yera ifasha cyane abafite ubumuga bwo kutabona

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button