ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Abarimo Eddy Kenzo na Hamisa Mobetto bafashe umunota wo kunamira Yvan Buravan

Abarimo Umuhanzi Eddy Kenzo, Umunyamideli Hamisa Mobetto, Umuhangamideli Abryranz n’abandi bafashe umunota wo guha icyubahiro Yvan Buravan witabye Imana muri iki cyumweru, hatangazwa ko mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub Season 2 hari umwanya udasanzwe wateguriye uyu muhanzi mu rwego rwo kumwunamira.

Ibyamamare bitegerejwe muri Bianca Fashion Hub Season 2 byunamiye nyakwigendera Yvan Burabyo Buravan

Ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bihuriza hamwe abahanga mu kurimba.

Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali. Bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye nka Hamisa Hassan Mobetto wo muri Tanzania, Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda n’itsinda ry’abantu 25 yazanye bamufasha ku rubyiniro, Umuhangamideli Abryanz ndetse na Sheilah Gashumba.

Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, Chris Eazy uri mu bagezweho mu Rwanda na Bwiza bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kanama 2022, hafashwe umunota wo guha icyubahiro Yvan Buravan hatangazwa ko n’ubwo Abanyarwanda bari mu kababaro igitaramo cya Bianca Fashion Hub Season 2 kitazasubikwa.

Hakuweho urujijo rw’ibyasakaye ku mbuga nkoranyambaga byafashwe nko gushinyagura nyuma y’uko umuhanzi Bruce Melodie yamamaje igitaramo azakorera i Burundi, bamwe bamusamira hejuru bagaragaza ko ibitaramo byasubikwa mu rwego rwo kunamira Yvan Buravan.

Rwema Denis uri mu bateguye Bianca Fashion Hub, yavuze ko iki gitaramo kimaze amezi agera kuri atatu gitegurwa batazi ko ibyago bizaba, asobanura ko n’ubwo Abanyarwanda bari mu bihe bibabaje ariko hari ibintu bitahagarara.

Ati “Twagerageje gukora ibishoboka ngo turebe ko twakwimura ariko umuntu wa mbere yari yamaze kugera ku kibuga cy’indege, si ugushinyagura kuko Buravan usibye no kuba turi mu myidagaduro njye namufataga nk’umuvandimwe.”

Rwema yavuze kandi ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wa Meddy, Yvan Buravan na Yanga.

Yavuze ko hari ibintu biba bigoye gusobanura kwakira birimo inkuru mbi nk’izi kandi ko bafashe umwanzuro wo gukomeza iki gitaramo nyuma yo kubura amahitamo kuko ibintu byose byari byamaze kwishyurwa.

Umugande Eddy Kenzo yibukije ko mu Rwanda ari mu rugo iwabo akaba ariyo mpamvu yaje gufasha mushiki we [Bianca]

Uyu muhanzi uri mu bkunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba yijeje gutanga ibyishimo bidasanzwe muri iki gitaramo cyo kumurika imideli.

Ati“Imideli n’umuziki iyo bihujwe bikora ibintu bidasanzwe, nzakora Live, nazanye na Band y’abantu 25, nzakora ibidasanzwe.”

Hamisa Mobetto na Abryanz bazaba ari umukemurampaka ku bazatambuka ku itapi itukura bambaye neza bavuze ko batewe ishema no kuba bari mu Rwanda basaba abantu kuzaza kwishimana nabo ku munsi bise uw’mateka.

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca utegura ibi birori yasabye abakobwa kuza bambaye bikwije bidahabanye n’umuco nyarwanda mu rwego rwo kudahura “n’urukuta rw’amategeko rwahagurukiye abanyabirori bambara imyenda ishotorana.”

Amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa binyuze ku rubuga rwa RGtickets.rw aya make ari kugura ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022 ari bwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umubiri wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.

Abryanz avuga ko atewe ishema no kuba imideli ahanga imaze kwambuka ikagera no hanze ya Uganda
Mobetto yirinze kuvug ku rukundo rwavuzwe hagati ye na Rick Ross asaba abanyarwandakazi kuzigaragaza mu birori bya Bianca Fashon Hub
Bianca yasabye abakobwa kuza bambaye neza bidahabanye n’umuco nyarwanda

 

 

Ibi birori bizaba birimo udushya twinshi harimo guhemba abambaye neza kurusha abandi
Yvan Buravan yitabye Imana arangije album  yiteguraga kumurika mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe na Alexis Muyoboke

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button