Andi makuruInkuru Nyamukuru

Abapolisi 4 bari ku ipeti rya “Commissioner” bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 155 barimo bane bafite ipeti rya “Commissioner”, imihango yayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred.

Icyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu (Photo Internet)

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Commissioner of Police (CP) Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA).

Undi ni Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru.

Hasezerewe kandi abandi babiri bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP), ari bo ACP Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade).

Undi ni ACP Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

CP Mugisha wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze mu izina ry’abasezerewe. Yashimiye Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko babafashije mu gusohoza inshingano zabo.

Ati: ”Twishimiye kuba bamwe mu bari bagize uyu muryango mugari wa Polisi y’u Rwanda, kandi tukaba twarabashije gutanga umusanzu wacu. Ni iby’agaciro n’icyubahiro gikomeye kuba twarakoreye igihugu cyacu kandi tuzakomeza kubikora no mu buzima bushya tugiye kwinjiramo.”

(CP) Joseph Zikama Mugisha wavuze mu izina ry’abasezerewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri, ni bwo bariya bapolisi basezerewe ku mugaragaro. Byabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, ni we wayoboye uriya muhango ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.

Minisitiri Gasana yagize ati: “Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse na disipuline byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko ari byo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho.”

Gasana Alfred Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ubwo yayoboraga umuhango wo gusezerera bariya bapolisi

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button