AfurikaInkuru Nyamukuru

Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

Byasabye ko Perezida Uhuru Kenyatta asubika ijambo yari kuvuga asoza ibiganiro bya gatatu bimaze icyumweru bibera i Nairobi bihuje impande zitandukanye zihagarariye Abanye-Congo.

Ibiganiro bya gatatu by’i Nairobi bimaz eicyumweru

Ubwo hari hategerejwe ijambo ry’umuhuza muri ibi biganiro, itsinda ry’Abanye-Congo ryakoze imyigaragambyo rivuga ko batahawe amafaranga bari bagenewe.

Ibi biganiro byatumiwemo bamwe mu bahagarariye imitwe irwanya Leta ya Congo, abagirwaho ingaruka n’umutekano muke n’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo, abahagarariye leta, ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Perezida Uhuru Kenyatta wari urakaye yavuze ko hatabuze amafaranga, asaba ko abahawe amafaranga agenewe abitabiriye ibiganiro bagomba kuyasubiza, bityo na we akavuga ijambo ryo gusoza ibiganiro bigamije gushakira amahoro Congo.

Yagize ati “Nagira ngo mbasabe dusoze iyi nama, tuzahure ejo.”

Kenyatta yongeyeho ati “Turabizi ko dufite uburyo buhagije, kandi ndabizi ko nari umwe mu bantu bashinzwe gushakisha amafaranga yo gufasha muri ibi biganiro bigamije gushakira amahoro DRC.”

Yavuze ko bamuha umwanya akajya guhura n’abafite amafaranga ya bariya bitabiriye ibiganiro, ibibazo by’abantu ku giti cyabo bikazakemurwa ejo saa ine z’amanywa (10h00 a.m), hanyuma bagakomeza ibyabajyanye i Nairobi, byaba bitarangiye agasaba ko abategura ibiganiro batazongera guhabwa andi mafaranga.

Kenyatta yavuze nibiba ngombwa azarega bariya bantu ku bayobozi babo, kuko we “bamusuzuguye” bibwira ko atari umuyobozi mukuru.

Ati “Bajye aho barara bazane ibyo basabwa, ni uburenganzira bw’abari aha bahagarariye abo basize uwabo bataje hano.”

Ibiganiro by’i Nairobi bimaze icyumweru byaranzwe no kuba umutwe wa M23 utarabitumiwemo, ndetse n’abari bahagarariye Abanyamulenge bavuga ko babyikuyemo kubera ubwicanyi bakomeza gukorerwa.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Congo ni nk’isoko ry’amatungo niho usanga nta tungo na rimwe ryamenya aho riri butahe! Aba bamaze icyumweru cyose muri hoteli ntawe uzwi n’icyo ashinzwe cyangwa amaze muri kiriya gihugu. Abarwana, bafite impamvu ndetse n’imbaraga mwarabasize none ngo muraburana amafaranga ya misiyo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button