ImikinoInkuru Nyamukuru

Abanyarwanda babiri bashyizwe mu bazasifura CHAN 2023

Abasifuzi mpuzamahanga babiri b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné, bashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izaba umwaka utaha.

Uwikunda Samuel yashyizwe mu bazasifura CHAN ya 2023

Ni nyuma yaho Inama Njyanama y’Impuzamashyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru [CAF] yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi 24 bo hagati na 25 b’abungiriza babo ndetse n’abakora ku ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] bane.

Kuri uru rutonde haragaragaraho Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné. Aba bombi basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga ku buryo bitatunguranye kuza kuri uru rutonde.

Undi Munyarwanda wagaragaye kuri uru rutonde, ni Ntagungira Célestin uri muri batandatu bazakurikirana ibikorwa b’Abasifuzi ku kibuga.

Aba basifuzi bazasifura imikino ya CHAN 2023 izaba yahuriwemo n’amakipe 18 agabanyije mu matsinda atanu.

Biteganyijwe ko izatangira tariki 13 Mutarama 2023 ikageza tariki 04 Gashyantare 2023, muri Algérie.

Amahugurwa y’aba basifuzi, biteganyijwe ko azatangira tariki 17 Ugushyingo kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 2022, i Cairo mu Misiri.

Mutuyimana Dieudonné uzwi nka Dodos nawe azaba ari mu bungiriza muri CHAN ya 2023

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button